• Amakuru /


Minisitiri w’Ubuzima mu Bwongereza, Wes Streeting Wes Streeting, yatangaje ko yeguye muri Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Keir Starmer, avuga ko atakibona icyizere n’ubushobozi mu buyobozi buriho.

Streeting yatangaje iki cyemezo ku wa 14 Gicurasi 2026, mu gihe Guverinoma ya Starmer ikomeje guhura n’igitutu gikomeye gikomoka ku bibazo biri imbere mu Ishyaka ry’Abakozi.

Uyu muyobozi akurikiye abandi bayobozi bakomeye bamaze iminsi begura, barimo Jess Phillips, Miatta Fahnbulleh na Alex Davies-Jones.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe, Streeting yavuze ko ubuyobozi bwa Starmer buri kubura icyerekezo gikwiye.

“Aho dukeneye icyerekezo usanga dufitemo icyuho, aho dukeneye imbaraga hakaba kudindira,”.

Yanavuze ko kuri ubu bigaragara ko Starmer ashobora kutazayobora Ishyaka ry’Abakozi mu matora rusange ataha.

Kwegura kwe kwafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’amakimbirane n’ukutavuga rumwe biri gukomeza kwiyongera imbere mu Ishyaka ry’Abakozi nyuma y’amatora y’inzego z’ibanze yabaye ku wa 7 Gicurasi 2026 mu Bwongereza, Écosse na Pays de Galles.

Muri ayo matora, ishyaka ry’abakozi ryatakaje imyanya myinshi ryari risanzwe rigenzura, rihigikwa cyane n’Ishyaka Reform UK.

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko ibi biri kongera igitutu kuri Keir Starmer, mu gihe bamwe mu bagize ishyaka rye batangiye kumwotsa igitutu cyo kwegura.

Wes Streeting na we ari mu bantu bari guhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Starmer ku buyobozi bw’Ishyaka ry’Abakozi no ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu gihe habaho impinduka muri Guverinoma.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments