• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abaturage bo mu gace ka Minembwe no mu nkengero zako babyukiye mu mvura y’amabombe n’urusaku rw’intwaro zikomeye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026, mu gihe imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23 ikomeje gufata indi ntera.

Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko kuva ahagana Saa Mbiri za mu gitondo, ubutegetsi bwa Kinshasa bwohereje kajugujugu nyinshi z’intambara zivuye mu mujyi wa Kalemie, zifite ibisasu n’ibikoresho bya gisirikare bikomeye, kugira ngo zifatanye n’izindi ngabo zari zisanzwe mu bikorwa bya gisirikare byo kugaba ibitero kuri Minembwe n’uduce tuyikikije.

Ibi bitero byiyongereye ku zindi ntwaro zikomeye zari zisanzwe zikoreshwa muri ako karere, zirimo indege zitagira abapilote (drones), imbunda za rutura ndetse n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25, zimaze iminsi zigaragara mu bikorwa bya gisirikare bikorwa mu bice bituwe cyane n’abaturage.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23, uyu mutwe wavuze ko ibi bikorwa bya gisirikare byerekana umugambi wa Leta ya Kinshasa wo “guhanagura Minembwe ku ikarita” no kurimbura abaturage bahatuye.

AFC/M23 yavuze kandi ko ubutegetsi bwa Congo bukomeje gukora ibi bikorwa bwishingikirije ku cyo bwise “gukingirwa ikibaba” n’ibihugu bimwe byo mu muryango mpuzamahanga bikomeje kurebera cyangwa guceceka kuri ibi bikorwa.

Uyu mutwe washinje kandi amahanga kugira uruhare rutaziguye mu gukomeza ikibazo cy’umutekano muke muri ako karere, uvuga ko guceceka no kudahana bitera ingabo za Leta ya Congo imbaraga zo gukomeza ibikorwa byibasira abaturage b’inzirakarengane.

AFC/M23 yongeye gushimangira ko izakomeza ibikorwa byo kurinda abaturage b’abasivili no kubacungira umutekano “mu buryo bwose bushoboka”, nubwo imirwano ikomeje gukaza umurego mu bice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Kugeza ubu, nta mubare uramenyekana w’ababa bahitanywe cyangwa bakomerekejwe n’ibi bitero, gusa amakuru ava muri Minembwe avuga ko abaturage benshi bakomeje guhunga ingo zabo bashaka ubuhungiro, mu gihe hari impungenge z’uko ikibazo cy’ubutabazi n’ubuzima gishobora kurushaho gukomera niba imirwano ikomeje muri ako karere.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments