• Amakuru / MU-RWANDA


Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura mu Rwanda (WASAC Group), gifatanyije n’Akarere ka Musanze, kiri hafi kurangiza kubaka ikimoteri kigezweho kizajya gitunganya imyanda yose yo muri aka karere, harimo n’iyo mu bwiherero n’ibishingwe.

Iki kimoteri kiri kubakwa mu Murenge wa Gacaca ku buso bwa hegitari 6,8, kikaba gifite agaciro ka miliyari 4,5 Frw. Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu mwaka wa 2024, biteganyijwe ko izarangira muri Kanama 2026. Kirimo kubakwa na sosiyete ya China Geo Engineering Corporation.

Iyo gahunda nshya izafasha mu gukemura ikibazo cy’imyanda cyari kimaze igihe kibangamiye abaturage, cyane cyane abo mu bice bigoye gucukuramo ubwiherero kubera amakoro.

Iki kimoteri kizajya gitunganya toni 33 z’imyanda ibora n’itabora ku munsi, mu gihe igice cyihariye kizajya gitunganya metero kibe 7.000 z’umwanda uva mu bwiherero buri munsi. Kuri ubu, ibikorwa byo kucyubaka bigeze kuri 80%.

Uhagarariye kompanyi iri kubaka iki kimoteri, Eng. Bavakure Jean Bosco, yavuze ko imyanda yose izajya itunganywa ikabyazwa umusaruro.

Ati: “Imyanda iva mu bwiherero izajya ikorwamo ifumbire n’ibicanwa bya briquet. Naho imyanda ibora izajya ikorwamo ifumbire, mu gihe itabora izajya ibikwa mu buryo butangiza ibidukikije.”

Umuyobozi wa WASAC Group mu Karere ka Musanze, Kalisa Espoir, yavuze ko uyu mushinga uzafasha cyane mu kuzamura isuku n’isukura, cyane cyane mu Mujyi wa Musanze ugaragaramo amahoteli menshi, amasoko n’abaturage benshi batabashaga kubona aho imyanda yabo ijyanwa.

Yagize ati: “Twari dufite ikibazo cy’imyanda iva mu ngo, mu masoko no mu mahoteli. Iki kimoteri kizadufasha kubona uburyo buhoraho bwo kuyitwara no kuyitunganya.”

Abaturage bo mu bice by’amakoro bavuga ko iki kimoteri kigiye kubakemurira ikibazo gikomeye cy’ubwiherero bwuzuraga vuba kubera kutabasha gucukura hasi cyane.

Habimana Gad wo mu Murenge wa Gacaca yavuze ko mbere bajyaga bafata imyanda yo mu bwiherero bakayivanga n’itaka kugira ngo bayifumbize, ariko ko ubu bishimiye kubona ahantu hizewe hazajya hayakira iyo myanda.

Ati: “Bizadufasha kugira isuku no kubona ifumbire itunganyije neza.”

Undi muturage, Mbarimombazi Emmanuel, yavuze ko aho batuye badashobora gucukura ubwiherero burenze metero enye kubera amakoro, bigatuma bahora bubaka ubundi bushya igihe bwuzuye.

Yagize ati: “Kubona ahantu hajya hashyirwa iyi myanda bizatuma tudakomeza guhora twubaka ubwiherero bushya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko aka karere kari gasanzwe gafite ibimoteri bibiri, ariko byari ibyo kurundamo imyanda gusa, mu gihe iki gishya kizajya kiyitunganya ikongera kugirira abaturage akamaro.

Ati: “Twajyaga twohereza imyanda iva mu bwiherero i Kigali, bikadutwara amafaranga menshi. Kuba tugiye kubona uruganda ruyitunganya hano iwacu bizagabanya ikiguzi kandi bizamure isuku n’isukura.”

Akarere ka Musanze gafite imirenge umunani iri mu bice by’ingenzi, aho abaturage benshi bubaka ubwiherero bwo hejuru kubera ikibazo cyo kudashobora gucukura hasi cyane. Ibi bituma ubwiherero bwuzura vuba, bikagira ingaruka ku isuku n’ubuzima bw’abaturage.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments