• Amakuru / POLITIKI


Nyuma y’amasaha make batangaje ko batazakomeza kubahiriza agahenge bonyine, abagize Ihuriro rya AFC/M23 rirwana n’Ubutegetsi bwa Kinshasa baramukiye ku muriro ukaze w’indege z’intambara ndetse n’intwaro mu mirwano iri kubera muri teritwari ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.

Ubutumwa bwo ku wa 14 Gicurasi 2026 bwashyizwe ku rukuta rwa X rwa Bertrand Bisiimwa uyobora ishami rya Politiki muri AFC/M23 bwavugaga ko igihe kigeze ngo izi nyeshyamba zikaba zihagaritse gukomeza kubahiriza agahenge mu kategetswe n’abahuza muri ntambara iyi ntambara.

Ubwo butumwa bwagiraga buti “AFC/M23 ntishobora kuba ari yo yonyine yubahiriza amasezerano mu gihe uruhande bahanganye rudashobora kubikora na rwo. Imyitwarire ya Leta ya Kinshasa biragaragara ko ishyigikiwe n’abakabaye bahagaze hagati muri iki kibazo ari bo bahuza. “

Ibi Bisiimwa yari abitangaje nyuma y’aho mu bihe bitandukanye iri huriro ryakunze kugaragaza ko n’ubwo ryo na Leta ya Kinshasa bari mu gahenge ryo ryakomeje kugabwaho ibitero bikoreshwamo indege zitagira abapilote bikica abaturage b’abasivile mu bice izi nyeshyamba zigenzura.

Bimwe muri ibyo bitero bya FARDC harimo icyahitanye abasivile barenga 30 ahitwa Mushaki muri Masisi muri uku kwezi.

Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026 bwo haramutse ibitero biri gukoreshwamo indege z’intambara za Kajugujugu aho M23 yemeza ko izo ndege zahagurukirijwe i Kalemi ziri kwica zitababariye abatuye muri Minembwe no mu nkengero zaho.

Bakomeza bavuga koi bi bitero bya Kajugujugu bije byiyongera ku bisanzwe bikoreshwamo indege za Sukhoi 25,  Drone, imbunda nini n’into byose bikaba bihitana abasivile benshi ibyo Iri huriro riheraho rivuga ko byerekana ko “ Icyo ubutegetsi bwa Kinshasa bugamije, ari cyo gusenya no gukuraho Minembwe ku ikarita no kurimbura abaturage baho, bukoresheje impamvu bufata nk’urwitwazo ko haba hari ibihugu bimwe byo mu muryango mpuzamahanga biyitera inkunga cyangwa biyikingira ikibaba.”

Ibi byose biri kuba mu gihe imyanzuro ikomoka ku buhuza bwa Qatar n’Amerika bugamije guhosha iyi ntambara yose isa n’iyirengagizwa ikimara gusinywa n’ubwo AFC/M23 bo bavuga ko bakomeza kubahiriza ibyo baba basinyiye.

Ibi biniyongeraho ko izi nyeshyamba ziherutse kurekura bimwe mu bice zari zimazemo amezi mu nkengero z’umujyi wa Uvira. Ibintu nabwo abasesenguzi bemeje ko bishobora kuba bituruka ku busabe bw’abahuza barimo Amerika na Qatar.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments