Abagize
itorero Inganzo Ngari bavuga ko icyabateye gusubiramo indirimbo izwi cyane
ibyinwa mu bitaramo n’abahanzi mu birori bitandukanye izwi nk’Urunyenyeri ari
uko bihura n’intego y’itorero ryabo yo gusigasira umuco binyuze mu mbyino
gakondo ndetse bakawusakaza hirya no hino ku Isi.
Aganira na
Imvaho Nshya umuyobozi w’Inganzo Ngari, Serge Nahimana avuga ko bitegereje iyo
ndirimbo bagasanga nta nyirayo igira ibyo bita ko yabaye iya rubanda bituma
bayisubiramo ngo izarambe, nko gusigasira umurage wayo.
Abahanga mu
ndirimbo za gakondo bavuga ko indirimbo ya rubanda ari indirimbo iba
yaramenyekanye uko ibiragano byasimburanaga ku buryo bigera aho uwayihimbye
cyangwa abayihimbye bakibagirana icyakora indirimbo yo ikagumaho.
Nahimana
ati: “Sinabyita ko ari iya rubanda nk’uko tubivuga kuko ibyo ari byo byose
ifite uwayihimbye cyangwa se abayihimbye ariko bitewe n’uko indirimbo zimwe
ziba zarahimbwe kera zidafite uko zibikwa mu byuma by’iki gihe zigenda zifatwa
mu mitwe abantu bakaziririmba ariko kugira ngo igihangano gisakare ni uko kiba
cyarabaye cyiza.”
Akomeza
avuga ko uko indirimbo iririmbwa kenshi igera aho ikaba iya rubanda abantu
basigara bafite ibitero byayo mu mutwe ndetse bamwe bakajya bayiririmba bongeramo
andi magambo ku buryo ishobora kuzagera aho igata umwimerere bakaba
bayisubiyemo nko kuyibungabunga no kuyikundisha abakiri bato.
Ati: “Tujya
gukora iyi ndirimbo twashingiye ku ntego zacu nk’Inganzo Ngari zo gusigasira
umuco binyuze mu mbyino gakondo ndetse no kuwukundisha abandi harimo abakiri
bato ku buryo umuntu yajya ayumva n’umwana we akazayumva tugakomeza
kuyikundishanya ku buryo itazatakara.”
Urunyenyeri
ni indirimbo irata inka n’ibigwi byayo nk’ikimenyetso cy’ubushuti n’umubano
ukomeye warangaga Abanyarwanda n’agaciro yahabwaga, ikagaragaza urukundo umuntu
ayikunda ku buryo yumva aho ivuzwe akizihirwa cyane.
Inganzo
Ngari basubiyemo iyo ndirimbo mu gihe bateganya gukora igitaramo cyo kwizihiza
imyaka 20 bamaze mu nganzo kuko batangiye mu mwaka wa 2006, aho bazaba bafite
insanganyamatsiko bifuza kugaragaza uko inganzo yagiye ikura muri iyo myaka
yose.
Biteganyijwe
ko Inganzo Ngari bazakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20, muri Kanama 2026,
aho insanganyamatsiko igira iti ‘Imyaka 20 mu nganzo’.
Like This Post? Related Posts