Mu mujyi wa Kigali
habereye inama ikomeye ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye, abakuru b’ibihugu,
abashoramari n’abafata ibyemezo muri Afurika izwi nka Africa CEO Forum 2026,
yagarutse cyane ku buryo Afurika yakwihutisha iterambere ry’ubukungu binyuze mu
bufatanye hagati y’ibihugu, ibigo n’abashoramari b’Abanyafurika.
Iyi nama
yabaye ku wa 14 no ku wa 15 Gicurasi 2026, yitabiriwe n’abantu bagera ku 2800
barimo abayobozi b’ibigo bikomeye, abashoramari, abakuru b’ibihugu
n’abaminisitiri baturutse mu bihugu birenga 75 byo muri Afurika no hanze yayo.
Insanganyamatsiko
y’uyu mwaka yagiraga iti : “The Scale Imperative: Why Africa Must Embrace
Shared Ownership”, bishatse kuvuga ko Afurika ikeneye gukorera hamwe no
gusangira ishoramari kugira ngo ibashe kugera ku rwego rwo guhangana ku isoko
mpuzamahanga.
Mu bayobozi
bakomeye bitabiriye iyi nama harimo Perezida wa Rwanda Paul Kagame, Perezida wa
Nigeria Bola Ahmed Tinubu, Perezida wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema,
Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Ghazouani, Perezida wa Mozambique Daniel
Chapo ndetse na Perezida wa Guinea Mamadi Doumbouya.
Abitabiriye
iyi nama baganiriye ku bibazo bikomeje kudindiza ubukungu bwa Afurika birimo
ishoramari ridahagije hagati y’ibihugu by’Afurika, amasoko adahuye, imbogamizi
mu bucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’ikibazo cy’uko ibigo byinshi
by’Abanyafurika bikiri bito ugereranyije n’ibyo ku yindi migabane.
Hanagarutswe
cyane ku gukomeza ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika, AfCFTA,
hagamijwe koroshya ubucuruzi no gufasha ibigo byo muri Afurika kwaguka ku rwego
rw’umugabane. Abatanze ibiganiro bavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi ariko
ko ayo mahirwe atagerwaho igihe ibihugu bikomeje gukorera ukwabyo.
Mu biganiro
byabereye muri iyi nama, hibanzwe no gushora imari mu bikorwa remezo, ingufu,
ikoranabuhanga, ubuvuzi, ubuhinzi n’inganda. Abashoramari n’abayobozi ba za
guverinoma bagaragaje ko hakenewe kongera ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera
kugira ngo Afurika ibashe kubaka ibigo bikomeye bishobora guhangana ku rwego
mpuzamahanga.
Ubuyobozi
bwa Rwanda Development Board bwavuze ko kwakira iyi nama ari amahirwe akomeye
kuri Rwanda yo gukomeza kwigaragaza nk’ihuriro ry’ishoramari n’ubucuruzi muri
Afurika. Hanateguwe ibiganiro byihariye byiswe “Invest in Rwanda” byo kwerekana
amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu.
Abayobozi
b’ibigo bitandukanye bitabiriye iyi nama bagaragaje ko igihe kigeze kugira ngo
Afurika yubake ibigo byayo bikomeye, ishoramari rikorerwe hamwe ndetse
n’ibihugu bikore nk’isoko rimwe. Bavuze ko “Scale or Fail” ari ubutumwa
bukomeye bwerekana ko Afurika igomba gukorera hamwe niba ishaka kugira ijambo
rikomeye ku rwego rw’isi.
Mu kiganiro
BTN Rwanda yagiranye ba bamwe mu
bayobozi b’ibigo bikomeye hano mu Rwanda harimo
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo KPMG Wilson
Kaindi yadutangarije ko ari ibya
gaciro gakome ye yagize kugirana
ibiganiro n’abantu bafite
ibitekerezo n’Ubunararibonye
byo gufasha guteza imbere afurika y’ejo hazaza yongeye ko ibi biganiro ari nyabyo ku bibazo n’ukuri kwinshi mu bucuruzi bigamije gushakira hamwe ibisubizo
bifatika no gushyira ibikorwa mu ngiro
Yakomeje avuga
ko ari ari inshuro ye ya mbere yitabiriye inama African CEO Forum kandi
yashimishijwe cyane nuko mu
biganiro bagize hibanzwe kukuva mu magambo bikajya mu bikorwa bigaragara ko abitabiriye bose bavuga ko hagomba gutangwa imishinga ifatika kandi
ishobora gushorwamo Imari .
Wilson
Kaindi yashimiye abantu iyi nama ya
African CEO Forum cyane by’umwihariko u Rwanda rwongeye kwerekana ubuhanga n’Ubunyamwuga
mu gutegura igikorwa cyiza gikomeye
Uyu mwaka insanganyamatsiko
w’iyi nama yari ishingiye ku buryo Afurika yakwagura ibikorwa byayo no kuzamuka
ku rwego mpuzamahanga aho Afurika ifite amahirwe menshi cyane, ariko ayo
mahirwe yonyine ntahagije kugira ngo umugabane ugere ku rwego rw’iterambere
wifuza.
Hakenewe
ibikorwa bihuriweho kandi bishyirwa mu bikorwa ku rugero runini kugira ngo
Afurika ibashe gufata umwanya ukwiriye ku rwego rw’isi. Hakenewe kandi
ubufatanye n’ubwuzuzanye hagati y’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.
Kubera
uburyo Rwanda rfite ubukungu buteye imbere kandi bushyigikira ishoramari,
igihugu gifite amahirwe akomeye yo gukomeza urugendo rugamije kugera ku ntsinzi
mu bukungu haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’umugabane wa Afurika.
Abafata
ibyemezo bya politiki muri Afurika barasabwa gukorera hamwe no kwigiranaho
kugira ngo umugabane ubashe kugera ku rwego rw’ubukungu rungana n’urw’ibindi
bice by’isi.
Mu gusoza
Wilsona Kaidi yavuze ko Afurika iri mu
gihe cy’ingenzi cyane mu mateka yayo, mu gihe uburyo bwo gutanga ibicuruzwa ku
isi buri guhinduka ndetse n’ihungabana rya politiki mpuzamahanga rikomeje
kwiyongera.
Yagize ati:“Igihe
cyacu kirageze, kandi tugomba kucyakira no kugikoresha neza.”
Kaindi
yavuze ko urubyiruko Afurika ifite, umutungo kamere ndetse n’amasoko ari gukura
biha umugabane umusingi ukomeye wo guhangana ku rwego mpuzamahanga. Gusa
yagaragaje ko ibi bizashoboka ari uko za guverinoma n’ibigo by’ubucuruzi
birushijeho kunoza imikoranire no kwagura ibikorwa byabyo ku rwego
rwisumbuyeho.
Yakomeje
avuga ko ibigo nka KPMG biri kugira uruhare muri iryo terambere binyuze muri
serivisi z’ubujyanama, imisoro n’ubugenzuzi bw’imari, bifasha za guverinoma
n’abashoramari gutegura neza uburyo bwo gushora imari mu bikorwa remezo,
gukomeza kubahiriza amategeko no kongera icyizere cy’abashoramari.
Like This Post? Related Posts