Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ategerejwe i Kigali mu ntangiriro z’icyumweru gitaha aho azitabira inama mpuzamahanga igamije kurebera hamwe uko Afurika yakwifashisha ingufu za nucléaire mu rugendo rw’iterambere.
Iyo nama yiswe Nuclear Energy Innovation Summit for Africa 2026, izabera i Kigali kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 21 Gicurasi 2026.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya iyi nama igiye kubera mu Rwanda, aho izibanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ahazaza ha Afurika binyuze mu kubyaza umusaruro ishoramari rishingiye ku ngufu za nucléaire.”
Biteganyijwe ko iyi nama izahuza abayobozi bakuru b’ibihugu, abaminisitiri bafite ingufu mu nshingano, abashakashatsi, abafatanyabikorwa mpuzamahanga ndetse n’inzobere mu rwego rw’ingufu za nucléaire baturutse hirya no hino muri Afurika.
Abazitabira bazungurana ibitekerezo ku ruhare izi ngufu zagira mu guteza imbere ubukungu, inganda ndetse no gukemura ikibazo cy’ibura ry’ingufu ku mugabane wa Afurika.
Amakuru yatangajwe n’abategura iyi nama agaragaza ko bamwe mu bayobozi bakuru bazayitabira harimo Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Niger, Ali Mahamane Lamine Zeine.
Perezida Gnassingbé yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye Africa CEO Forum 2026, imwe mu nama zikomeye ku bukungu n’ishoramari muri Afurika yatangiye kuri uyu wa Kane.
Iyi nama ya Africa CEO Forum yahuje abakuru b’ibihugu, abayobozi ba za Guverinoma, abayobozi b’ibigo bikomeye by’ubucuruzi, abashoramari, amabanki ndetse n’inzego mpuzamahanga, aho yitabiriwe n’abarenga 2,000 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Urugendo rwa Samia Suluhu Hassan ruje rukurikira urwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aheruka kugirira muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi rwibanze ku gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Like This Post? Related Posts