Kuri uyu
munsi mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Urugwiro Village, Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Perezida wa Guinea, Mamadi Doumbouya,
uri mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Africa CEO
Forum 2026.
Ibiganiro
byahuje aba Bakuru b’Ibihugu byombi hamwe n’intumwa bari bayoboye byibanze ku
buryo bwo gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda
na Guinea, hagamijwe guteza imbere inyungu z’impande zombi.
Mu byo
baganiriyeho harimo uburyo bwo guteza imbere ubukungu, kongera ubucuruzi hagati
y’ibihugu byombi, guteza imbere ishoramari ndetse no gukomeza kwimakaza imiyoborere
myiza. Aba bayobozi bagarutse ku kamaro ko gukorana hagati y’ibihugu bya
Afurika mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’umugabane no guhanga imirimo ku
rubyiruko.
Perezida
Kagame na Perezida Doumbouya banagaragaje ubushake bwo gukomeza guteza imbere
umubano wa dipolomasi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi,
ikoranabuhanga, ubwikorezi ndetse n’iterambere ry’abikorera.
Kwitabira
kwa Perezida Mamadi Doumbouya inama ya Africa CEO Forum 2026 biri mu rwego rwo
gukomeza gushimangira uruhare rwa Guinea mu bikorwa bigamije guteza imbere
ubukungu bwa Afurika no guteza imbere ubufatanye hagati ya za Guverinoma
n’abikorera.
Africa CEO Forum 2026 ni imwe mu nama zikomeye ku rwego rw’umugabane wa Afurika, ihuza abayobozi bakuru b’ibihugu, abafata ibyemezo, abayobozi b’ibigo bikomeye ndetse n’abashoramari, bagamije kuganira ku buryo bwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bwa Afurika no guteza imbere ishoramari rirambye.
Like This Post? Related Posts