Kuri uyu
mugoroba mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Urugwiro Village, Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigo
bikomeye bitabiriye Africa CEO Forum 2026 iri kubera i Kigali.
Mu bagiranye
ibiganiro na Perezida Kagame harimo Jean-Pascal Tricoire, Perezida w’Inama
y’Ubutegetsi ya Schneider Electric; Mohammed Akoojee, Umuyobozi Mukuru wa DP World
Africa; Abdul Samad Rabiu, washinze akaba anayobora BUA Group; ndetse na Ylias Akbaraly,
Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Redland Group.
Ibiganiro
byabo byibanze ku buryo bwo kurushaho kwagura ubufatanye hagati y’u Rwanda
n’ibi bigo bikomeye, ndetse no kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari ajyanye
n’intego z’u Rwanda mu iterambere n’ihinduka ry’ubukungu.
Bagarutse
cyane ku mahirwe ari mu nzego zirimo ingufu, ibikorwa remezo, ubwikorezi,
ikoranabuhanga, inganda ndetse n’indi mishinga ishobora kugira uruhare mu
guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda no guhanga imirimo.
Perezida
Kagame yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere guteza imbere ubufatanye
n’abashoramari mpuzamahanga hagamijwe kongera ishoramari no guteza imbere
urwego rw’abikorera. Yanashimangiye ko igihugu gikomeje gushyiraho uburyo
bworohereza ishoramari no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi.
Abayobozi
b’ibi bigo na bo bagaragaje ko bishimiye amahirwe ari mu Rwanda ndetse
n’icyerekezo cyarwo mu iterambere ry’ubukungu, bavuga ko biteguye gukomeza
kureba uburyo bwo gushora imari no gukorana n’u Rwanda mu mishinga itandukanye.
Africa CEO
Forum 2026 ikomeje kuba urubuga ruhuza abayobozi bakuru b’ibigo, abafata
ibyemezo n’abashoramari bo muri Afurika no ku Isi, bagamije guteza imbere
ubufatanye n’iterambere rirambye ry’umugabane wa Afurika.