• Amakuru / POLITIKI

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye kandi Ndaba Nkosinathi Gaolathe, Visi Perezida wa Botswana, uri mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Africa CEO Forum 2026 iri kubera i Kigali.

Mu biganiro byahuje aba bayobozi, bagarutse ku nzego z’ubufatanye zemerejweho mu ruzinduko rwa Leta Perezida Kagame yagiriye muri Botswana mu cyumweru gishize. Baganiriye ku buryo bwo gukomeza gushyira mu bikorwa ayo masezerano no kurushaho guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga ndetse n’iterambere rirambye. Aba bayobozi banagarutse ku kamaro ko gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika hagamijwe kwihutisha iterambere ry’umugabane.

Uruzinduko Perezida Kagame aherutse kugirira muri Botswana rwari rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no kurebera hamwe amahirwe mashya y’ubufatanye ashobora guteza imbere inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Kwitabira kwa Visi Perezida Ndaba Nkosinathi Gaolathe muri Africa CEO Forum 2026 bishimangira ubushake bwa Botswana bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye n’ibindi bihugu bya Afurika, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi n’ishoramari.

Africa CEO Forum 2026 yahuje abayobozi b’ibihugu, abikorera, abashoramari n’abafata ibyemezo batandukanye bagamije kuganira ku buryo bwo guteza imbere ubukungu bwa Afurika binyuze mu bufatanye hagati ya za Guverinoma n’urwego rw’abikorera.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments