Uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Annet Among, yatangaje ko atazongera kwiyamamariza gukomeza kuyobora Inteko muri manda ya 2026–2031.
Mu butumwa yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2026, yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kugirana ibiganiro n’abantu batandukanye no kwitekerezaho byimbitse, agamije gukomeza kubungabunga ubumwe n’imikoranire myiza mu ishyaka rya NRM.
Yagize ati: “Nyuma yo kugisha inama no gutekereza bihagije, nahisemo kutaziyamamariza kongera kuyobora Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo nkomeze gushyigikira ubumwe n’umucyo mu ishyaka ryanjye nkunda rya NRM.”
Among yavuze kandi ko azashyigikira umukandida uzatoranywa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, anasaba abandi badepite bo muri NRM kuzamushyigikira. Yongeyeho ko yiteguye gukomeza gukorera igihugu mu yindi mirimo yose ashobora kugirirwa icyizere.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama yabaye tariki ya 15 Gicurasi 2026, yayobowe na Perezida Museveni ku biro bye, aho reportedly yasabwe guhagarika gahunda yari amaranye igihe yo kongera kwiyamamaza kuri uwo mwanya.
Mu minsi ishize, Among yakomeje kuvugwaho kugira umutungo ukemangwa inkomoko yawo. By’umwihariko, ikanzu bivugwa ko ifite agaciro ka miliyoni 17 Frw yagaragaye yambaye mu birori by’irahira rya Perezida Museveni tariki ya 12 Gicurasi 2026, yakomeje guteza impaka muri Uganda.
Kuva tariki ya 16 Gicurasi 2026, inzego z’umutekano zatangiye gusaka urugo rwe no gukora iperereza ku mutungo we. Mu gihe iperereza rigikomeje, amakuru avuga ko atemerewe kuva iwe, ibintu bamwe bafashe nk’aho yaba ari mu maboko y’ubutabera.
Among yavuze ko azakomeza gukorana neza n’abashinzwe iperereza kugira ngo ukuri ku nkomoko y’umutungo we kumenyekane.
Hagati aho, Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yatangaje ko ashyigikiye Jacob Marksons Oboth kugira ngo abe ari we usimbura Among ku buyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko.
Kubera ijambo rikomeye Gen Muhoozi afite muri politiki n’umutekano bya Uganda, benshi batangiye kubona Minisitiri Oboth nk’ufite amahirwe menshi yo kugirwa Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
Like This Post? Related Posts