Polisi ya
Uganda yafatiriye imodoka y’uwahoze ari Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko y’icyo
Gihugu, Anita Annet Among yo mu bwoko bwa Rolls-Royce Cullinan ifite agaciro
k’ibihumbi 440 by’Amayero asaga miliyoni 749 z’amafaranga y’u Rwanda n’indi yo
mu bwoko bwa Range Rover yari yanditseho ibirango by’amazina ye.
Ni igikorwa
cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, nyuma y’isakwa rimaze
iminsi ibiri ribera mu rugo rw’uyu mugore ruherereye mu gace Kigo, mu Mujyi wa
Kampala.
Leta ya
Uganda imaze iminsi itangiye gukora iperereza ryimbitse kuri Among usanzwe ari
umwe mu banyepolitike bakize muri iki gihugu, aho acyekwaho ibyaha byo
kwigwizwaho umutungo na ruswa, nyuma y’uko bimenyekanye ko yaguze iyo modoka ya
Rolls Royce Cullinan.
Ibi byatumye
yamburwa telefoni ye ndetse afungirwa iwe mu rugo mu gihe iperereza ku byaha
akekwaho rigikomeje.
Abo mu
muryango we batangaje ko ibikoresho bye by’ikoranabuhanga bishobora kugenzurwa
hagamijwe kureba ihererekanya ry’amafaranga n’andi makuru ashobora gufasha mu
iperereza.
Hari kandi
uwatanze amakuru agaragaza ko abagenzacyaha bashaka kwifashisha uburyo bugamije
kugarura ubutumwa bwaba bwarasibwe kuri telefoni.
Ibi byaha
akuriranweho byatumye Anita Annet Among ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026
atangaza ko yafashe icyemezo cyo kutongera guhatanira uyu mwanya muri manda ya
2026-2031 nyuma yo kuganira n’abantu batandukanye ndetse no kubitekerezaho
byimbitse.
Yagize ati
“Nyuma y’ibiganiro byinshi, kwitekerezaho bihagije no kugira ngo nsigasire
imibanire myiza no gukorera mu mucyo ishyaka ryanjye nkunda, NRM, ndagira ngo
mvuge ko ntaziyamamariza umwanya wa Perezida w’Inteko.”
Among
yatangaje ko azakomeza gukorana n’abari mu iperereza kugira ngo hamenyekane
inkomoko y’umutungo we.
Ibyo bibaye
nyuma y’iminsi mike Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni arahiriye
kuyobora icyo gihugu muri manda ya karindwi, nyuma yo gutsinda amatora
y’Umukuru w’Igihugu yabereye rimwe n’Abadepite.Kugeze ubu nubwo abo badepite
batowe ntabwo haremezwa ugomba kubayobora ngo asimbure Among.