• Ubuzima / INDWARA

Brig Gen Dr John Nkurikiye, Umugaba Mukuru Wungirije ushinzwe Serivisi z’Ubuzima mu Ngabo z'u Rwanda, yashimangiye uruhare rukomeye rw’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu kugeza serivisi z’ubuvuzi bwihariye ku baturage hirya no hino mu gihugu. Yavuze ko iyi gahunda igaragaza ubushake bw’inzego z’umutekano bwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bufasha bw’ubuvuzi.

Brig Gen Dr Nkurikiye kandi yagaragaje kandi ko iyi gahunda igamije kubaga abarwayi barenga 6,000 bafite ibibazo by’amaso hirya no hino mu gihugu muri uyu mwaka. Yashimye kandi ubufatanye bukomeye buri hagati y’Ingabo na Polisi by’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Fondasiyo ya Fred Hollows yo mu Rwanda mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi bufite ireme ku baturage.

Tiva Kananura, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Fred Hollows yo mu Rwanda, yavuze ko ubufatanye n’inzego z’umutekano bugamije kugabanya ubuhumyi bushobora kwirindwa mu gihugu no kongera uburyo abaturage babona serivisi nziza zo kuvura amaso, cyane cyane abafite imyaka 50 kuzamura.

Mukandereya Philomene yishimiye cyane kongera kubona nyuma y’imyaka ibiri yari amaze atabona bitewe n’indwara y’ishaza. Yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, uburyo akomeje kwita ku banyarwanda, cyane cyane abatishoboye.

Higiro François, umugabo wa Philomene, wari umaze imyaka itatu afite ikibazo cyo kutabona, yashimye abaganga ba gisirikare bamufashije kongera kubona nyuma y’imyaka yari amaze aba mu mwijima.




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments