Guverinoma
ya Kenya yatangaje ko yakiriye imiti yatanzwe n’u Rwanda igamije gufasha iki
gihugu guhangana n’icyorezo cya Ebola.
Ku cyumweru
tariki 18 Ukwakira 2026, nibwo Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri Minisiteri
y’Ubuzima ya Kenya, Dr. Patrick Omwanda Amoth, yatangaje ko u Rwanda rwohereje
ubwo bufasha mu gihe iki gihugu gikomeje guhangana n’iki cyorezo.
Dr. Amoth
yavuze ko igihugu cye gikomeje kubona ubufasha butandukanye bugamije kurwanya
iki cyorezo, burimo n’ubwo gihabwa n’u Rwanda.
Yagize ati
“Turacyakira inkunga n’ibikoresho biturutse mu Bushinwa no mu Muryango
w’Abibumbye ushinzwe Ubuzima (OMS). Uyu munsi kandi twakiriye imiti yatanzwe
n’u Rwanda, mu gihe dukomeje guhangana n’iki cyorezo.”
Kugeza ubu
muri Kenya, abantu umunani bamaze kwandura iki cyorezo, mu gihe umwe
cyamuhitanye. Ni nyuma y’uko umwe mu bapimwe ku Cyumweru asanzwemo icyo
cyorezo, ari we wabaye uwa 8.
Dr. Patrick
Omwanda yasobanuye ko uwo murwayi ari umuganga w’imyaka 49 wari ufite
ibimenyetso birimo kugira umuriro, kubabara umutwe no kuribwa mu mikaya. Uwo
muganga yahise ashyirwa mu kato kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Umurwayi wa
mbere wa Ebola muri Kenya yamenyekanye tariki ya 6 Ukwakira 2026. Mu bamaze
kwandura iki cyorezo harimo abakozi bo mu rwego rw’ubuzima ndetse n’abantu
bafitanye isano n’abari baranduye mbere.
Ubufasha
bw’imiti bw’u Rwanda buje mu gihe Kenya ikomeje guhangana n’iki cyorezo,
binyuze mu kwita ku barwayi, gupima abakekwaho kwandura no gukurikirana abashobora
kuba barahuye n’abanduye.
U Rwanda na
Kenya bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo
ubuzima, ubucuruzi, umutekano n’iterambere ry’akarere, by’umwihariko binyuze mu
Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Like This Post? Related Posts