Umuforomo
yishwe, mu gihe undi mukozi w’ubuzima yakomeretse bikomeye ku wa Gatandatu,
nyuma yo kugabwaho igitero ubwo bari mu bikorwa byo gutabara bijyanye n’impuruza
y’indwara ya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ni
amakuru yatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Iki gitero
kibaye mu gihe hakomeje kugaragara ibikorwa by’urugomo byibasira abakozi
b’ubuzima n’amatsinda ari mu bikorwa byo kurwanya Ebola. Abayobozi bavuga ko
ibi bikorwa bikomeje kubangamira ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.
Iki gitero
cyabereye mu mujyi wa Bafwasende, mu Ntara ya Tshopo, mu burasirazuba bwa RDC,
nk’uko byatangajwe ku Cyumweru na Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru
wa OMS, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X.
Yagize ati:
“Abantu bose bakora kugira ngo barinde abaturage iyi ndwara yica bagomba kuba
bashobora gukora mu mutekano kandi bubashywe. Serivisi z’ubuvuzi zigomba guhora
zirinzwe.”
Umuyobozi wa
OMS mu karere ka Afurika, Dr. Mohamed Yakub Janabi, na we yamaganye iki gitero,
ashimangira ko amakuru atari yo n’ubwoba bitagomba na rimwe kuba intandaro
y’urugomo.
Imibare
iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri RDC igaragaza ko kuva iki
cyorezo cyatangira muri Gicurasi, hamaze kwandura Ebola abantu barenga 9.800,
mu gihe abarenga 4.700 bamaze guhitanwa na yo.
Iyi mibare,
nk’uko iyo nkuru ibivuga, ituma iki cyorezo kiba ari cyo cyahitanye abantu
benshi kurusha ibindi byorezo bya Ebola byabayeho mu mateka ya Congo.
Mu kwezi
gushize, umunyapolitiki wo muri RDC na we yakubiswe arapfa mu Ntara ya Kivu
y’Amajyaruguru, nyuma yo kugaragaza ku mugaragaro ko ashyigikiye ingamba za
Leta zo guhangana na Ebola.
Uyu
munyapolitiki yari yasabye abaturage, mu kiganiro kuri radiyo, kubahiriza
ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’indwara, zirimo guhana intera no gukaraba
intoki
Ruswa
n’imicungire y’ibyorezo bya Ebola byabanje muri RDC biri mu bituma bamwe mu
baturage batizerana n’inzego za Leta.
Abari mu
bikorwa byo guhangana n’iki cyorezo bavuga ko gushidikanya kw’abaturage ku ndwara
ya Ebola byakomye mu nkokora ubufatanye hagati yabo n’amatsinda y’abashinzwe
kurwanya iki cyorezo.
Iki kibazo
kirushaho kugaragara mu bice bya kure no mu duce dushya twagaragayemo Ebola,
aho basanzwe bahura n’ibura ry’ibikoresho by’ubuvuzi n’abakozi bo kwa muganga.
Abashinzwe
ibikorwa byo kurwanya Ebola basanga ari ngombwa kongera ubukangurambaga,
kurwanya amakuru atari yo no kurinda abakozi b’ubuzima kugira ngo babashe
gukora akazi kabo mu mutekano, mu gihe ingamba zo guhangana n’iki cyorezo
zikomeje.
Like This Post? Related Posts