• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu misozi ya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, amakuru yizewe aravuga ko abacanshuro 33 bakomoka muri Colombia bamaze koherezwa muri aka gace baturutse mu mujyi wa Kalemie, kugira ngo bafashe ihuriro ry’ingabo rishyigikiye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Izi ngabo z’abacanshuro zoherejwe mu gihe ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho rikomeje kwagura ibice rigenzura muri Minembwe. Ku wa Mbere, tariki ya 08 Kamena, AFC/M23 na Twirwaneho byatangaje ko byafashe agace ka Mikenke, kamwe mu duce dufite akamaro gakomeye mu rwego rw’igisirikare no kugenzura imihanda y’ingenzi muri kariya karere.

Amakuru ava ahabera imirwano avuga ko aba bacanshuro bageze muri Minembwe bafite ibikoresho bya gisirikare bigezweho, birimo na drone zifashishwa mu kugenzura ibikorwa by’umwanzi no mu bikorwa by’ubwirinzi.

Bivugwa ko inshingano zabo za mbere ari ukurinda agace ka Point-Zéro, kamwe mu duce tw’ingenzi cyane mu misozi ya Fizi. 

Aka gace gafatwa nk’ihuriro ry’amayira yerekeza mu bice bitandukanye birimo Uvira mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, Mikenke na centre ya Minembwe mu burengerazuba, ndetse na Fizi na Baraka mu majyepfo. Point-Zéro igenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta kuva muri Werurwe uyu mwaka.

Koherezwa kw’aba bacanshuro bibaye mu gihe impande zihanganye zikomeje kongera ubushobozi bwa gisirikare no kohereza abasirikare n’ibikoresho byinshi ku rugamba rwo mu misozi miremire ya Minembwe.

Andi makuru ava ku rugamba avuga ko ku wa Mbere hari n’izindi ngabo zaturutse i Bujumbura mu Burundi zamaze kugera muri kariya karere, aho zitezweho gufatanya na FARDC, Wazalendo, FDLR n’izindi ngabo zisanzwe zishyigikiye Leta ya Kinshasa mu guhangana na AFC/M23 na Twirwaneho.

Ku wa Kabiri, tariki ya 09 Kamena, AFC/M23 yatangaje ko ingabo ziyirwanya zakomeje kugaba ibitero bikomeye mu bice birimo Mikenke, zikoresha imbunda ziremereye, ingabo ziri ku butaka ndetse na drone zo mu bwoko bwa KT-6.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibitero nk’ibyo byagabwe no mu tundi duce two mu misozi miremire turimo Bidegu, Rugezi na Gakenke.

Ku rundi ruhande, FARDC yatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 08 Kamena, ihuriro igaragaza ko rigizwe na RDF, AFC/M23, Twirwaneho na RED Tabara ryagabye ibitero rikoresheje drone ku birindiro byayo no ku bindi bice byo muri Mikenke ndetse no mu misozi miremire ya Fizi na Uvira.

FARDC ivuga ko ibyo bitero byateje igihombo gikomeye kirimo abasirikare n’abasivili bahasize ubuzima, abakomeretse ndetse n’ibyangiritse bitandukanye. Iki gisirikare cyongeye kwamagana ibyo cyise ibikorwa bishya by’ubushotoranyi, kivuga ko bikomeje gushyira abaturage bo muri aka karere mu bibazo bikomeye by’umutekano n’ubuzima bwa buri munsi.

Iyi mirwano ikomeje kubera mu misozi ya Minembwe iri mu zikomeye muri Kivu y’Amajyepfo, aho buri ruhande rukomeje gushaka gukomeza kugenzura ibice rufite no gufata ibindi bifite akamaro mu rwego rwa gisirikare n’ubwikorezi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments