Kuri uyu wa
gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026 mu karere ka Huye niho hatangiriye ibitaramo
bya MTN Iwacu na Muzika Festival 2026 .
Ibyo bitaramo
bigeye kubera kuri stade ya Kaminuza
nkuru y’U Rwanda byitabiriwe n’abaturage benshi bo mu mujyi wa Huye .
Guhera kw’isaha
ya saa tanu imihanda yose yo mu karere
ka Huye yari yuzuye imbaga y’
abantu baganaga kuri Stade ya Kaminuza
ari benshi ubona bafite amashyushyu
yo gususurutswa n’abahanzi
bakunda .
Kw’isaha ya
saa saba umushyushyarugamba yari ageze ku rubyiniro aho yatangiye gususurutsa
abantu .
Ahagana kw’isaha
ya Saa cyenda n’Igice nibwo
umushyushyarugamba yahamagaye umuhanzi Polyvalent ukorera umuziki we mu karere ka Huye , yakiriwe neza
n’abafana be b’I Huye maze mu
njyana ya Kinyatrap yaririmbye zimwe mu
ndirimbo ze nka you ,Amayeri ,Ni zindi nyinshi .
I saa Kumi nibwo Mc Buryohe na Bianca Baby bageze ku rubyiniro bageze ku rubyiniro maze batangira bashimira abafatanyabikorwa ba MTN Iwacu na Muzika Festival 2026 , maze bakomeza gususurutsa ibihumbi by’abaturage b'I Huye .