• Amakuru / MU-RWANDA


Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko amabwiriza mashya abuza gufata amajwi n’amashusho y’ababuranyi mu nkiko hatabanje gutangwa uburenganzira yashyizweho nyuma yo kubona ko imyitwarire y’abamwe mu bitabira imanza yari imaze gukabya, bigatesha agaciro inkiko ndetse bikabangamira uburenganzira bw’ababuranyi.

Yabitangaje ku wa 26 Kamena 2026, mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’inkiko bo hirya no hino mu Rwanda.

Mukantaganzwa yagaragaje ko intego y’ayo mabwiriza ari ugusigasira icyubahiro cy’inkiko no gutuma ibikorwa by’ubutabera bikorerwa ahantu hatekanye kandi hubahirizwa amategeko.

Yagize ati: “Ko n’ikibuga cy’umupira w’amaguru bacyubaha, ntawe ushobora kukijyamo abakinnyi barimo, ariko bari basigaye baza iwanyu ugasanga barakora ibintu bashaka. Ntabwo bikwiye. Namwe ndabasabye, icyumba cy’iburanisha mugiheshe agaciro, namwe mwiheshe agaciro.”

Aya mabwiriza yatangajwe ku wa 10 Kamena 2026, agamije kubungabunga umutekano mu nkiko no kurinda uburenganzira n’ubwisanzure bw’ababuranyi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye kandi abitabira imanza kurangwa n’ikinyabupfura, ituze n’imyitwarire iboneye igihe cyose bari mu mbibi z’urukiko, haba mu cyumba cy’iburanisha cyangwa ahandi hose urukiko ruburanishiriza.

Yanabasabye kwirinda ibikorwa bishobora kubangamira inteko iburanisha, ababuranyi n’abashinzwe umutekano, ndetse no guha inzira ababuranyi n’imodoka zibageza cyangwa zibakura ku rukiko igihe zigeze mu mbibi zarwo.

Yongeye kwibutsa ko gufata amajwi, amashusho cyangwa amafoto y’ababuranyi mu mbibi z’urukiko, mu cyumba cy’iburanisha cyangwa ahandi hose urukiko ruburanishiriza bitemewe keretse habanje gutangwa uburenganzira na Perezida w’Urukiko bireba, kandi hakanubahirizwa uburenganzira bw’ababuranyi badashaka gufatwa amashusho cyangwa amajwi.

Ku banyamakuru, hasanzwe hubahirizwa uburyo bwihariye. Umunyamakuru ushaka gufata amajwi cyangwa amashusho y’urubanza asabwa kwandikira urukiko ruzaburanisha nibura amasaha 72 mbere y’iburanisha, agasaba uburenganzira bwo gukurikirana urubanza no gufata amajwi cyangwa amashusho, agategereza igisubizo.

Hari igihe urukiko rushobora kutemerera umunyamakuru gufata amashusho y’iburanisha ryose, ahubwo rukamwemerera kuyafata mbere y’uko iburanisha ritangira cyangwa nyuma y’uko rirangiye.

Aya mabwiriza yasohotse nyuma y’igihe hagaragaye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga basagarira ababuranyi bakibagera ku nkiko, bashaka kubafata amafoto n’amashusho ku gahato, ibintu byafatwaga nk’ibibangamira icyubahiro cy’inkiko ndetse n’uburenganzira bw’ababuranyi.


Urukiko rw’Ikirenga rwasobanuye impamvu rwakajije amabwiriza yo gufata amashusho n’amajwi ku nkiko

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments