Kuri iki cyumweru, abahungu batatu b’uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, bitabiriye amasengesho yo kumusezeraho, ariko Mojtaba Khamenei wamusimbuye ku buyobozi ntiyahagaragara, bikomeza guteza urujijo mu gihugu.
Televiziyo ya Leta
ya Iran yerekanye Mostafa, Meysam na Masoud Khamenei basenga imbere
y’amasanduku yari yashyizwe mu mbuga nini ya Imam Khomeini Grand Mosalla i
Tehran, ahabereye iyi mihango y’icyubahiro.
Leta ya Iran yatangaje gahunda y’iminsi myinshi y’imihango yo
guherekeza Khamenei, irimo no kujyana umurambo we mu bice bitagatifu
by’Abashiya byo muri Iraq.
Nyuma y’imihango yo kumusezeraho mu buryo bw’icyubahiro, Ku wa
Gatandatu umurambo wazeweho mu buryo bwa rusange, uherekejwe n’iy’abagize
umuryango we nabo bishwe.
Amakuru yashyizwe ahagaragara ashimangira ko Mojtaba Khamenei, wasimbuye se,
atigeze agaragara muri uyu muhango. Ndetse ntarajya mu ruhame kuva igitero
cyahitanye se n’abandi bo mu muryango ku itariki ya 28 Gashyantare cyaba.
Bivugwa ko uyu muhungu yaba yarakomerekeye muri icyo gitero,
nk’uko abantu begereye umuryango babitangaje.
Intambara yari imaze amezi ane hagati ya Iran, Israel na Leta
Zunze Ubumwe za Amerika yarahagaze nyuma y’amasezerano yo guhagarika imirwano.
Ubuyobozi bwa Iran buvuga ko ayo masezerano ashobora kuzana inyungu zikomeye mu
bukungu.
Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko ibiganiro
by’amahoro byahagaze by’agateganyo kugira ngo habe imihango ijyanye n’iki
kiriyo.
Kuri iki Cyumweru, Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian na
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Baqer Qalibaf bitabiriye
amasengesho yo guherekeza umurambo.
Masoud Khamenei yagaragaye arira ndetse ahanagura amarira
akoresheje igitambaro cya keffiyeh, mu gihe Imam yasomaga amasengesho
y’abitabye Imana.
Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bateraniye ahabereye imihango, bamwe barira, abandi bakikubita mu gituza mu kugaragaza agahinda. Ubuyobozi bwatangaje ko miliyoni 7 z’abantu bakoresheje uburyo bwa gari ya moshi mu kwerekeza i Tehran mu gihe gito cyane.