• Ikoranabuhanga / MURANDASI

 

Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yatangaje ko eKash ari uburyo bw'igihugu bwo gukora no kohereza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, bugamije gutuma ubwishyu bukorwa vuba, mu mutekano kandi ku giciro gito hagati y'ibigo by'imari byemewe.

BNR yavuze ko guhera ku wa 14 Nyakanga 2026, amabanki n'ibigo bitanga serivisi z'amafaranga kuri telefoni (Mobile Money) bizatangira gukoresha eKash mu kohereza amafaranga hagati yabyo.

Ibi bizafasha abakiliya kohereza no kwakira amafaranga hagati ya konti za banki na Mobile Money, harimo kohereza amafaranga kuva kuri banki ujya kuri Mobile Money cyangwa ubivanye kuri Mobile Money ubijyana kuri banki.

Abakiliya bazakomeza gukoresha konti na Mobile Money basanzwe bafite, ariko ibikorwa byabo bizajya binyura muri eKash. Igikorwa kimwe kizajya cyemererwa amafaranga atarenze miliyoni 10 Frw.

BNR yavuze kandi ko amafaranga menshi umukiliya ashobora kwishyuzwa ku kohereza amafaranga hagati y'abantu (Person-to-Person) binyuze muri eKash atagomba kurenga Frw 20 kuri buri gikorwa. Icyakora, ibigo by'imari bishobora no guhitamo kwishyuza make cyangwa ntibyishyuze na gato.

Banki Nkuru y'u Rwanda ivuga ko eKash izafasha abaturage benshi kugera kuri serivisi z'imari byoroshye, ikongerera igihugu uburyo bwizewe kandi bugezweho bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abaturage basabwe kwegera ibigo by'imari bakorana nabyo cyangwa BNR niba bakeneye ibisobanuro birambuye.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments