Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga
2026, mu Karere ka Gakenke mu Majyaruguru y’u Rwanda hafashwe umwarimu ukekwaho
ubufatanyacyaha mu bujura bw’amatungo magufi arimo ihene n’intama; icyaha
yiyemerera, mu gihe Polisi yasabye abaturage kwirinda ibyaha no gutanga amakuru
ku gihe.
Uwafashwe ni uwitwa Uwazigira Marcelle
Clément w’imyaka 35 y’amavuko, wo mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Buheta mu
Mudugudu wa Karambi; akaba asanzwe ari umwarimu mu Rwunge rw’amashuri wa (GS)
Kamubuga.
Uwazigira yatawe muri yombi ku
bufatanye bw’ubuyobozi bw’Umurenge, Akagari, DASSO n’irondo; ni nyuma y’aho
abaturage batanze amakuru ko akorana n’abajura biba amatungo magufi akabagirwa
iwe bagatwara inyama, ndetse ko iwe hariyo amatungo yari ategereje kubagwa.
Ubuyobozi bwihutiye kugera iwe
busangayo ihene 3 n’intama 3 zikingiranye mu gikoni; abajijwe uko ayo matungo
yahageze Uwazigira yiyemerera ko ari abajura bayamuzanira akayagura.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuvugizi
wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyarugu, CIP Ignace Ngirabakunzi,
yatangarije umunyamakuru wa BTN ko iki
gikorwa cyabaye ku bufatanye n’abaturage.
Ati “Nibyo koko yafatanwe ihene
eshatu n’intama eshatu zafatiwe mu gikoni kidafite ikimenyetso na kimwe
cyerekana ko ari ikiraro. Ku bufatanye n’abaturage yafashwe ndetse ayo matungo
ashyikirizwa ba nyirayo bari barayibwe.”
Umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru
yakomeje asaba abantu kwirinda ibyaha no kwirinda kurya inyama batazi aho
zakomotse, kuko zishobora kubanduza uburwayi.
CIP Ngirabakunzi ati “Abantu
birinde ibyaha kandi batange amakuru kugira ngo abakora ibikorwa by’ubujura
bafatwe. Ikindi muri ibi bihe hari indwara y’amatungo yuza, abaturage
baributswa kwirinda kurya inyama zitazwi inkomoko kugira ngo n’abo bataba
bakwandura ubwo burwayi.”
Yabibukije kandi ko kuzerereza no gushorera
amatungo batabiherewe uburenganzira bitemewe, abasaba ko hagize ubona ubikora
akwiye kugira amakenga kuko hari ubwo ayo matungo aba ari amibano.
Ni mu gihe Uwazigira Marcelle Clément
nyuma yo gufatwa, kuri ubu afungiye kuri station ya RIB ya Gakenke, kugira ngo
akurikiranwe ku cyaha aregwa ndetse anagaragaze abo bafatanyaga muri ubu bujura
bw’amatungo.