• Amakuru / MU-RWANDA


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, mu Karere ka Gisagara, Gasana Isaie, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma y’igihe gito atangiye kuyobora uwo murenge.

Itabwa muri yombi rye ryatangiye kuvugwa ku wa Kane, tariki ya 06 Kanama 2026, ariko kugeza ubu nta byaha biratangazwa ku mugaragaro akurikiranyweho.

Amakuru yamenyekanye avuga ko ifungwa rye rishobora kuba rifitanye isano n’ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitemewe kandi bitujuje ubuziranenge. 

Mu Murenge wa Kansi hari uruganda rwakoraga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rwari rwarafunzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA.

Gusa, bivugwa ko nyuma y’uko rufunzwe, rwongeye gukora. Rwanda FDA ubwo yasubiragayo mu igenzura ritunguranye, ngo yarusanze rukomeje ibikorwa, kandi byari biteganyijwe ko rwahagaritswe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, yemeje ko Gasana Isaie ari mu maboko ya RIB.

Yagize ati: “Ni byo koko akurikiranywe n’Ubugenzacyaha. Ni bwo bwasobanura neza ibyaha akurikiranyweho.”

Visi Meya Habineza yavuze kandi ko Gasana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ndora, mu Karere ka Gisagara, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyo akurikiranyweho.

Gasana Isaie yari amaze igihe kitageze ku mezi atandatu ayobora Umurenge wa Kansi. Mbere y’uyu mwanya, yari Umuhuzabikorwa w’Akarere mu rwego rwa DASSO, aho yakoreye mu Turere twa Nyaruguru na Karongi.

Ifatwa rye rije mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo guhangana n’ibinyobwa bitemewe n’ibitujuje ubuziranenge, ikibazo kimaze gutera impungenge ku buzima bw’abaturage.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ibinyobwa bitemewe kandi bitujuje ubuziranenge bimaze guteza ibibazo bikomeye ku buzima, aho mu mezi atandatu ashize abantu 50 bahitanywe na byo, mu gihe abandi 100 bahumye.

Muri gahunda yo kurwanya iki kibazo, hari n’abandi bayobozi bagiye gufatirwa ibyemezo.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, abarenga 100 bahagaritswe ku mirimo icyarimwe, bashinjwa kutagira uruhare rufatika mu kurwanya ibinyobwa bitemewe n’ibitujuje ubuziranenge.

Iperereza kuri Gasana Isaie riracyakomeje, kandi RIB ni yo izatangaza mu buryo burambuye ibyaha akurikiranyweho n’ibizakurikira mu mategeko.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments