• Amakuru / MU-RWANDA


Karekezi Gaspard wo mu Murenge wa Bweramana, mu Kkarere ka Ruhango, avuga ko inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk “ibyuma” zatumye ubuzima bwe bujya mu manga, nyuma yo kumutera ubuhumyi no gutuma atakaza umugore we wari wazinywanye na we.

Karekezi avuga ko mbere yo guhura n’ingaruka z’izi nzoga yari afite ubushobozi bwo gukora imirimo imutunze, ariko ubu akaba yarasigaye atunzwe n’ubufasha bw’abaturanyi kubera ubumuga bwo kutabona.

Yasobanuye ko umugore we yagiye ku mugabo witwa Cyabingo, akahakura inzoga bazinywa ku munsi w’Isabato. Ku munsi wakurikiyeho, umugore we yatangiye kugira ibibazo bikomeye birangira ahasize ubuzima.

Karekezi na we ngo icyo gihe yari akiri muzima, ariko ku wa Mbere mu gitondo atangira kugira ibimenyetso by’uburwayi birimo gutakaza ubushobozi bwo kubona.

Ati: “Umugore wanjye yagiye kwa Cyabingo, ahakura inzoga ampaho tuyinywa ku Isabato. Yaje kumuhitana ku Cyumweru nimugoroba.

Njye icyo gihe nari nkiri muzima, ariko ku wa Mbere mu gitondo nanjye bintera guhuma.”

Akomeza avuga ko n’uwabahaye izo nzoga, ari we Cyabingo, nyuma yaje gupfa, ndetse n’umugore we na we agapfa.

Inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze guteza impungenge

Ubuhamya bwa Karekezi buje mu gihe Leta y’u Rwanda yakajije ingamba zo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, nyuma y’uko zimaze igihe zishinjwa guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima ndetse n’urupfu.

Kuva ku Cyumweru tariki ya 02 Kanama 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyatangaje ibikorwa byo gufunga inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge.

Kugeza ubu, haravugwa inganda 148 zamaze gufungwa mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage.

Abaturanyi ba Karekezi babwiye BTN TV ko bashyigikiye iki cyemezo, bavuga ko izi nzoga zari zimaze guteza ibibazo bikomeye mu baturage, harimo urupfu n’ubumuga bwo kutabona.

Umwe mu baturage yagize ati: “Twishimiye Leta kuba yahagaritse izi nzoga kuko n’abana bato bari bamaze iminsi barangirika.”

Abantu benshi bamaze kugirwaho ingaruka

Amakuru yatanzwe avuga ko mu mezi arindwi ashize, inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze kugira uruhare mu rupfu rw’abantu 50, abandi 100 bakagira ubuhumyi, mu gihe abarenga 11,000 bo bavuga ko bagizweho ingaruka zitandukanye.

Ibi byatumye Leta ikaza igenzura ku bakora, abacuruza n’abakwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge, mu rwego rwo gukumira ko zikomeza guteza ibibazo by’ubuzima.

Karekezi ubu asaba ko ingamba zo kurwanya izi nzoga zakomeza, kuko avuga ko ingaruka yazigizeho zitamugizeho ingaruka ku buzima gusa, ahubwo zanamusenyeye umuryango.

Ku bantu bakoresha inzoga, inzobere mu buzima zikomeza kwibutsa ko inzoga zitazwi inkomoko cyangwa zikorwa mu buryo butagenzuwe zishobora kuba zifite imiti cyangwa ibindi bintu byangiza umubiri, bityo abaturage bakaba basabwa kwirinda kuzinywa no gutanga amakuru ku bazikora cyangwa abazikwirakwiza.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments