• Amakuru / POLITIKI


Ubutegetsi bwa Iran bwatangaje ko Umuhora wa Hormuz utazongera gufungurwa burundu mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitazahindura imyitwarire n’imyanzuro yafashe kuri Iran.

Inama Nkuru y’Umutekano w’Igihugu cya Iran yashyize ahagaragara ibisabwa Tehran ivuga ko bigomba kubahirizwa kugira ngo ibiganiro ku bijyanye n’uyu muhora w’amazi ukomeye ku bucuruzi bw’isi bikomeze kandi bigire umusaruro.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Mohammad Bagher Zolghadr, Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Umutekano w’Igihugu cya Iran, rivuga ko Amerika igomba guhagarika ibyo Iran ivuga ko ari iterabwoba no guhagarika burundu ibikorwa by’intambara bigamije Iran n’imitwe iyishyigikiye mu karere.

Muri ibyo Iran isaba harimo ko Amerika:

1. Ihagarika ingamba zo kubuza cyangwa kugabanya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ku byambu bya Iran;

2. Ikura ingabo n’ibikoresho byayo bya gisirikare mu karere;

3. Gutanga indishyi ku byangijwe n’intambara;

4. Gukuraho ibihano by’ubukungu yafatiye Iran;

5. Kurekura imitungo ya Iran yafatiriwe.

Ibi bije mu gihe Oman yatangaje ko ibiganiro iri kugirana na Iran ku kibazo cy’Umuhora wa Hormuz biri gutera imbere, ndetse Tehran ikavuga ko ibyo biganiro biri hafi kugera ku musozo.

Umuhora wa Hormuz ni ingenzi cyane ku isoko ry’ingufu ku isi, kuko unyuramo igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli na gaze bikoreshwa ku isi. Kuba ibikorwa byawo bihungabanye bikomeje gutera impungenge ku izamuka n’ihindagurika ry’ibiciro by’ingufu.

Hagati aho, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zashinje Iran kugaba igitero ku bwato butwara peteroli bw’ikigo ADNOC, ubwo bwato bukaba bwarashwe igisasu igihe bwari bunyura mu Muhora wa Hormuz. Nta muntu wavuzwe ko yakomeretse muri icyo gitero.

Ikigo ADNOC cyatangaje ko kuva intambara yatangira, amato yacyo 15 amaze kugabwaho ibitero mu Muhora wa Hormuz, harimo atatu ngo yagabweho ibitero muri iki cyumweru.

Ku ruhande rwayo, Oman yamaganye ibitero bikomeje kugabwa ku mato anyura muri uyu muhora, ariko ntiyashinje Iran mu buryo butaziguye.

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko igihugu cye kitazemera ko ubucuruzi bwacyo buhagarara kubera ibibazo biri hagati yacyo na Amerika. Yavuze ko Iran iri gushaka izindi nzira zo gukomeza gutumiza ibicuruzwa bikenerwa ndetse no guteza imbere ubucuruzi n’ibindi bihugu byo mu karere.

Naho ubuyobozi bw’ingabo za Amerika muri ako karere, CENTCOM, bwatangaje ko kugeza ku wa 8 Kanama ingabo za Amerika zari zimaze gusubiza inyuma amato y’ubucuruzi 53, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba Amerika yafashe ku byambu bya Iran.

CENTCOM ariko yavuze ko amato arenga 30 yari atwaye imfashanyo z’ubutabazi yemerewe gukomeza kunyura muri ako karere.

Iki kibazo gikomeje kuba intandaro y’umwuka mubi hagati ya Iran na Amerika, mu gihe imirwano ikomeje kugira ingaruka ku isoko ry’ingufu ku isi.

Umuhora wa Hormuz ufatwa nk’ahantu h’ingenzi cyane mu bucuruzi bw’ingufu, kuko unyuramo hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli na gaze bitwarwa ku isi.

Ku ruhande rwa Amerika, Visi Perezida J.D. Vance yavuze ko Amerika yangije cyane ibikorwa bya Iran bya kirimbuzi ndetse n’ubushobozi bwayo bwa gisirikare.

Mu kiganiro yagiranye na Fox News, Vance yavuze ko Washington iri kureba niba Tehran yiteguye kugira impinduka zifatika kandi zirambye mu mibanire yayo na Amerika.

Yagize ati: “Niba Iran itemeye guhindura imyitwarire yayo nk’uko bisabwa, Amerika izakomeza kuyishyiraho igitutu.”

Nubwo hari ibikorwa by’ubuhuza birimo Oman, ikibazo cy’Umuhora wa Hormuz kiracyari kimwe mu bibazo bikomeye bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’akarere ndetse n’ubukungu bw’isi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments