Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye kitazemera umugambi w’amahoro w’ingingo 15 wateguwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ugamije guhagarika intambara muri Gaza.
Netanyahu yavuze ko Israel idashobora gukura ingabo zayo muri Gaza mbere y’uko umutwe wa Hamas wamburwa intwaro burundu.
Mu nama y’abaminisitiri yabaye kuri iki Cyumweru, Netanyahu yagize ati: “Israel yanze inyandiko y’ingingo 15.”
Yasobanuye ko ingabo za Israel zizakomeza kuguma muri Gaza kugeza igihe Hamas izaba yashyize intwaro zayo hasi, ashimangira ko Israel ifite inshingano zo kurinda abasirikare bayo ndetse n’abaturage bayo.
Mu kwezi gushize, urwego mpuzamahanga rwiswe Board of Peace, rwashyizweho na Trump, rwari rwatangaje ko hari intambwe yatewe mu biganiro bigamije kwambura intwaro Hamas n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Gaza.
Hamas yo yari yaravuze ko ishobora gushyira hasi intwaro zayo zikomeye mu gihe Israel yaba ihagaritse ibitero byose kandi ikavana ingabo zayo muri Gaza.
Trump yari yavuze ko ibyo biganiro ari “intambwe ikomeye igana ku mahoro n’umutekano birambye”, nyuma y’uko Hamas igaragaje ko yemera bimwe mu bigize uwo mugambi.
Nubwo bimeze bityo, Netanyahu yakomeje gushimangira ko Hamas igomba kubanza gushyira intwaro hasi mbere y’uko Israel ikura ingabo zayo muri Gaza.
Netanyahu yavuze ko Israel ikomeje kugirana ibiganiro n’abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buryo uwo mugambi wakomeza, ariko ko hari ibitekerezo bimwe Israel yemera n’ibindi itemeranya na byo.
Yagize ati: “Bafite ibitekerezo bimwe turimo kwemera, ariko hari n’ibindi tutashyigikiye.Tuzi neza uko duhagararira inyungu zacu.”
Iyi myanzuro ya Netanyahu yongeye gushyira igitutu ku mugambi wa Trump wo kurangiza intambara muri Gaza, kuko gukura ingabo za Israel muri ako karere no kwambura Hamas intwaro biri mu ngingo z’ingenzi z’uwo mugambi.
Uwo mugambi kandi uteganya ko Board of Peace yakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, Hamas ikamburwa intwaro, ingabo za Israel zigakurwaho, ndetse Gaza ikongera kubakwa nyuma y’intambara.