Umwuka w’intambara ukomeje gukomera mu Burasirazuba bwo Hagati, aho imirwano hagati ya Iran n’Amerika ikomeje kugira ingaruka ku bwikorezi bwo mu nyanja, cyane cyane mu Nyanja ya Hormuz na Bab el-Mandeb.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026, ubwato bw’ubucuruzi bwa Iran bwagabweho igitero hafi y’Ibirwa bya Hengam n’inkombe ya Shib Deraz ku Kirwa cya Qeshm, umuntu umwe arapfa abandi batatu barakomereka. Guverineri wa Qeshm, Hossein Amir Teymouri, yatangaje ko ubwo bwato bwibasiwe, mu gihe televiziyo ya Leta, IRIB, yatangaje ko Iran yahise ishinja “umwanzi w’iterabwoba w’Abanyamerika” kuba ari we wabikoze.
Iki gitero kibaye mu gihe ubwato bw’ubucuruzi bukomeje guhura n’akaga mu Nyanja ya Hormuz, inzira y’ingenzi cyane ikoreshwa mu gutwara peteroli n’ibindi bicuruzwa hagati y’Ibihugu byo mu Kigobe n’amasoko yo ku isi.
Ku ruhande rw’umutwe wa Revolutionary Guard wa Iran (IRGC), umuyobozi mukuru w’ingabo zirinda amazi y’uyu mutwe yaburiye amato y’intambara y’Amerika kutegera cyane Umuhora wa Hormuz. Yavuze ko niba koko Amerika ari yo igenzura uwo muhora nk’uko Perezida Donald Trump abivuga, yagombye kohereza ubwato bw’intambara bugere mu birometero 100 uvuye aho, ariko akavuga ko ingabo za Iran ziteguye kubusubiza inyuma.
Hagati aho, Iran na Oman byageze ku bwumvikane bushobora gutanga inzira yo kongera gufungura Umuhora wa Hormuz, ariko ibitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Iran bigaragaza ko nta gufungura ako kanya kuzaba, kuko ubwikorezi buzaterwa n’uko Amerika yubahiriza ibisabwa na Tehran.
Mu yindi ntambara iri gukaza umurego muri Yemen, umutwe w'Aba-Houthi ushyigikiye Iran wavuze ko wagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Saudi Arabia giherereye mu majyepfo y’igihugu, ukoresheje misile za ballistic n’indege zitagira abapilote. Umuvugizi w’uyu mutwe, Yahya Saree, yavuze ko igitero cyibasiye ububiko bw’intwaro ndetse n’ibigo bicunga ibikorwa bya gisirikare.
Abs-Houthis kandi bavuze ko indege z’intambara za Saudi Arabia zagabye ibitero 129 mu bice bitandukanye bya Yemen mu masaha 48. Muri Jazan, mu majyepfo ya Saudi Arabia, misile y’Aba-Houthi yakomerekeje abantu babiri, yangiza umusigiti, inyubako n’imodoka.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, ariko yavuze ko igihugu cye “kitari mu ntambara na Saudi Arabia”, asobanura ko Aba-Houthis bafite ibibazo byabo bwite. Ibi bisa n’ukugerageza gutandukanya ibikorwa by’Aba-Houthi n’ubuyobozi bwa Tehran mu gihe umwuka hagati ya Iran na Saudi Arabia na wo ukomeje kuba mubi.
Ibibazo kandi bikomeje kwiyongera ku bijyanye na gahunda ya Iran yo gukoresha ingufu za kirimbuzi. Abbas Goudarzi, umuvugizi w’itsinda riyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, yavuze ko kuva mu Masezerano Mpuzamahanga abuza ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi (NPT) no guhindura politiki y’igihugu ku bijyanye na gahunda ya kirimbuzi ari amahitamo ashoboka. Yavuze ko ibi byashyira “Amerika n’abayishyigikiye mu mwanya wabwo”.
Alan Eyre, wahoze ari umuhuza w’Abanyamerika mu biganiro bya gahunda ya kirimbuzi ya Iran kandi akaba impuguke mu by’ububanyi n’amahanga, yavuze ko nyuma y’imyaka y’ubwumvikane buke no kwiyongera kw’imirwano, Iran ishobora kuba yarushijeho kugira ubushake bwo gushaka intwaro ya kirimbuzi.
Eyre yavuze ko nubwo bimwe mu bikoresho bya Iran bifitanye isano na gahunda yo gukora intwaro kirimbuzi byangijwe, ubumenyi bw’abahanga bayo bwo gukora intwaro no gukungahaza uranium bwo bukomeje kwiyongera. Ku bwe, ibyo bituma gusubiza Iran ku rwego rw’ibihano n’imipaka yari yarumvikanyweho mu masezerano ya 2015 birushaho kugorana, ndetse bikaba bishobora gutuma Iran irushaho gutekereza ku gukora intwaro ya kirimbuzi.
Mu gihe imirwano ikomeje gukwira mu bice bitandukanye by’akarere, ikibazo cy’ubwikorezi bwo mu nyanja na cyo gikomeje gutera impungenge. Mu masaha 24 gusa, abantu bagera ku 1,400 bahunze Yemen berekeza muri Djibouti kubera kongera gukomera kw’imirwano.
Ibihugu bigize BRICS na byo byemeranyijwe gukorana mu kurinda ubucuruzi mpuzamahanga, imihahiranire y’ibicuruzwa, ingendo z’ingufu n’imiyoboro itwara ibicuruzwa, mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati ukomeje guhungabana.
Muri rusange, ibitero biri mu Muhora wa Hormuz, ibikorwa by’Aba-Houthi muri Yemen no muri Saudi Arabia, ndetse n’iterabwoba ryo kuva muri NPT no guhindura politiki ya Iran ku ntwaro za kirimbuzi, byose biri kongera impungenge z’uko intambara ishobora gukomeza kwaguka ikagera no ku bindi bihugu byo mu karere.
Like This Post? Related Posts