Minisitiri
w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana
yatangije Itorero ry’Abashumba ba ADEPR, rigamije gufasha Abapasitori gukomeza
kubaka Umunyarwanda ukwiye kubana n’abandi mu bumwe, ubudaheranwa no gukunda
Igihugu.
Iri torero
rizamara iminsi itandatu ribera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba kiri mu Karere ka
Burera kuva tariki ya 5 kugeza tariki ya 10 Ukwakira 2026, ryahuje abashumba 50
bagizwe n’abatozwa 38 n’abatoza 12, bose baturutse muri za paruwasi n’Intara
zose za ADEPR mu Gihugu.
Muri iri
torero, hazibandwa cyane kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, mu rwego rwo
gufasha aba bapasitori gusobanukirwa ubumwe bw’Abanyarwanda, amateka y’u
Rwanda, urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no
kwongerera ubushobozi amatorero mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe kandi
rutekanye.
Minisitiri
Bizimana, yashimiye ADEPR ku bikorwa byiza by’iterambere n’isanamitima ifatanya
na Leta y’u Rwanda, abaganiriza ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu kubaka u
Rwanda.
Minisitiri
Dr. Bizimana yashimiye itorero ADEPR ryafashe iya mbere mu gushyira mu bikorwa
ubumwe bw’Abanyarwanda, ryambura ubushumba abagize uruhare muri Jenoside
yakorewe Abatutsi mu1994, ananenga abakinangira, bakingira ikibaba abagize urwo
ruhare.
Yagarutse ku
ruhare rw’amadini mu isenyuka ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu gihe cy’umwaduko
wayo mu Rwanda, agaragaza imiterere y’irondabwoko abazungu binjije mu
Banyarwanda n’uburyo abanyapolitiki bigishijwe n’abakoloni barihaye imbaraga.
Yasobanuye
uko ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu madini n’amatorero, agaragaza
n’ibikorwa by’ihakana, n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi bikigaragara mu
madini n’amatorero.
Dr. Bizimana
yasabye abapasitori ba ADEPR kwisuzuma, kuzirikana inshingano bafite ku Gihugu,
no kuba “bandebereho” mu bo bashinzwe, bakazageza ku bayoboke b’idini ubutumwa
n’inyigisho Bakura muri iri torero.
ADEPR ni rimwe mu matorero afite abayoboke benshi mu Rwanda. Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022 ryagaragaje ko ADEPR yari ifite abayoboke 2,820,813, bangana na 21.3% by’abaturage b’u Rwanda. ADEPR ifite amatorero asaga 3,100 hirya no hino mu gihugu, rikaba ritanga umusanzu mu bikorwa by’ivugabutumwa, uburezi, ubuzima, isanamitima n’iterambere ry’abaturage.