Guverineri
wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yakiriye Guverineri wa Banki
Nkuru ya Somalia, Abdirahman Mohamed Abdullahi, ndetse n’abagize Inama
y’Ubutegetsi y’iyo banki, mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano
y’ubwumvikane agamije gukomeza ubufatanye hagati ya Banki Nkuru y’u Rwanda na
Banki Nkuru ya Somalia.
Aya
masezerano y’ubwumvikane, azwi nka Memorandum of Understanding (MoU), yashyizweho
umukono mu rwego rwo gushyiraho uburyo bufatika bwo gukorana no guhererekanya
ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’inzego zombi zishinzwe politiki n’imikorere
ya banki nkuru.
Ubu
bufatanye buzibanda ku nzego zitandukanye z’ingenzi mu mikorere y’inzego
z’imari, zirimo sisitemu zo kwishyurana, kugenzura ibigo by’imari, guhanga
udushya mu ikoranabuhanga ry’imari, kongerera ubushobozi abakozi,
ubushakashatsi, ndetse no kurwanya ibyaha byerekeranye no kunyereza no
gukoresha nabi amafaranga no gutera inkunga iterabwoba (AML/CFT).
Aya
masezerano agamije gutuma Banki Nkuru y’u Rwanda na Banki Nkuru ya Somalia
bigira hamwe ku buryo bwo guteza imbere imikorere y’inzego z’imari, binyuze mu
guhanahana amakuru, ubumenyi n’ubunararibonye.
Mu bijyanye
na sisitemu zo kwishyurana, ubufatanye bushobora gufasha impande zombi
gusangira ubunararibonye ku buryo ikoranabuhanga rikoreshwa mu korohereza
abaturage n’ibigo gukora ubwishyu bwizewe kandi bwihuse.
Ikoranabuhanga
mu by’imari na ryo ni imwe mu nzego ziri ku isonga mu mpinduka zirimo kubera
muri serivisi z’imari. Ni muri urwo rwego aya masezerano ateganya ko impande
zombi zizajya zisangira ubunararibonye ku guhanga udushya no guteza imbere
serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga.
Ubufatanye
kandi buzafasha mu kongerera ubushobozi abakozi n’inzego zombi, binyuze mu
mahugurwa, guhererekanya ubumenyi ndetse n’ubundi buryo bwo kwigiranaho.
Ubushakashatsi
na bwo bwashyizwe mu byiciro by’ingenzi bizakorerwamo, hagamijwe ko Banki Nkuru
y’u Rwanda na Banki Nkuru ya Somalia zishobora gusangira ibyavuye mu
bushakashatsi no kubukoresha mu gufata ibyemezo bijyanye n’imikorere y’inzego
z’imari.
Muri aya
masezerano harimo kandi ubufatanye mu bijyanye no gukumira no kurwanya ikwirakwizwa
ry’amafaranga aturuka mu bikorwa bitemewe ndetse no kurwanya iterabwoba, bikaba bizwi mu Cyongereza nka
AML/CFT.
Ubu
bufatanye bushobora gutuma impande zombi zisangira uburyo bwo gukurikirana no
gukumira ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano n’ubusugire bw’urwego
rw’imari.
Gushyira
umukono kuri aya masezerano ni intambwe igamije kurushaho kwegeranya Banki
Nkuru y’u Rwanda na Banki Nkuru ya Somalia, binyuze mu gushyiraho urwego
ruzajya rufasha inzego zombi gukorana mu byiciro bitandukanye by’imari
n’ubucuruzi.
U Rwanda
rumaze igihe rushyira imbere guteza imbere ikoranabuhanga mu by’imari, uburyo
bwo kwishyurana ndetse no kubaka urwego rw’imari rushobora gutanga serivisi
zinoze kandi zizewe. Ku ruhande rwa Somalia, ubufatanye n’u Rwanda butanga
umwanya wo gusangira ubunararibonye no kwigira ku bikorwa byagezweho mu nzego
zombi.