• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya yatangaje ko habonetse umurwayi wa mbere wanduye icyorezo cya Ebola muri icyo gihugu, nyuma y’uko ibipimo bya laboratwari byemeje ko uwo muntu yari afite icyo cyorezo.

Uyu murwayi yapfuye ku wa Mbere nijoro mu bitaro byo mu Mujyi wa Nairobi, aho yari yarashyizwe mu kato kugira ngo adakomeza gukwirakwiza iki cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Aden Duale, yavuze ko uwo murwayi yari amaze imyaka irindwi atuye kandi akorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igihugu cyagiye gihura n’ibyorezo bya Ebola mu bihe bitandukanye. 

Yatangaje ko uyu muntu yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’indwara hashize hafi ukwezi, aho yabanje kuvurirwa mu bitaro bitandukanye muri RDC mbere yo kunyura muri Uganda akinjira muri Kenya.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’ubuzima avuga ko uyu murwayi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta i Nairobi ku wa Gatandatu, ari mu ndege ya Jambojet yari itwaye abagenzi 23.

Nyuma yo kugera muri Kenya, umuryango we wamujyanye mu bitaro bya Nairobi, aho yahise ashyirwa mu cyumba cyihariye cyo kumwitaho no gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ibizamini byakorewe muri Laboratwari y’Igihugu ya Kenya ndetse no mu kigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuzima cya KEMRI byemeje ko uyu murwayi yari yanduye Ebola.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko imaze kumenya abantu 28 bashobora kuba barahuye n’uyu murwayi, barimo abo mu muryango we ndetse n’abaganga bamwitayeho.

Aba bantu bari gukurikiranwa mu gihe cyagenwe kugira ngo harebwe niba hari ushobora kugaragaza ibimenyetso by’indwara.

Abayobozi b’ubuzima kandi bakomeje gushakisha abagenzi 23 bari kumwe na we mu ndege ndetse n’abakozi bane b’indege kugira ngo na bo bakurikiranwe nk’abashobora kuba barahuye n’icyorezo.

Ebola ni icyorezo cyandura cyane kandi gishobora gutera impfu nyinshi iyo kitavuwe hakiri kare. Cyandura cyane cyane binyuze mu guhura kw’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu wanduye.

Inzego z’ubuzima muri Kenya zasabye abaturage kutagira ubwoba, ariko bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gutanga amakuru ku gihe igihe hagaragaye ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, umunaniro ukabije, kuribwa mu mitsi no kuva amaraso mu myanya y'ubuhumekero.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments