• Amakuru / POLITIKI

Muri Yemeni imirwano yakajije umurego ku wa Mbere mu burengerazuba aho ingabo zishyigikiye Leta yemewe n’umuryango mpuzamahanga zatangije ibitero bikomeye, zifashijwe n’indege z’ihuriro ry’ingabo riyobowe na Arabiya Sawudite.

Abayobozi bo muri Yemeni bavuze ko ingabo za Leta zongeye kwigarurira ibirindiro byinshi by’ingenzi byagenzurwaga n’inyeshyamba za abahouthi zishyigikiwe na Iran, ahazengurutse umuhora wa Bab el-Mandeb.

Abo bayobozi bavuze ko ingabo za Leta zongeye kugenzura umujyi wa Dhubab, uherereye mu majyaruguru gato y’umuhora wa Bab el-Mandeb, ndetse n’utundi duce twa Bab na Hadeid.

Abo bayobozi batifuje ko amazina yabo atangazwa. Abaturage bo muri ako gace na bo batangaje ko babonye imodoka z’intambara n’imitwe y’ingabo za Leta byinjira muri iyo mijyi.

Umuhora wa Bab el-Mandeb ufite akamaro gakomeye mu bwikorezi bwo mu nyanja, kuko uhuza Inyanja Itukura n’Ikigobe cya Aden. Kuba ibikorwa by’imirwano byegereye aka gace bituma ibitero by’ingabo za Leta bifatwa nk’ibifite akamaro gakomeye mu rwego rwa gisirikare n’ubukungu.

Aka gace kandi ni ingenzi ku bwikorezi mpuzamahanga, kuko amato menshi atwara ibicuruzwa anyura muri iyo nzira ihuza uturere dutandukanye two ku mugabane wa Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati n’ahandi ku isi.

Ibi bitero by’ingabo za Leta rije mu gihe inyeshyamba z’abahouthi zari zatangaje ko zagabye ibitero byinshi ku bigo bitunganya cyangwa bibika peteroli, ku bibuga by’indege ndetse no ku birindiro bya gisirikare muri Arabiya Sawudite.

Kongera gukaza ibikorwa bya gisirikare bifatwa nk’intambwe nshya mu ntambara imaze igihe muri Yemeni, nyuma y’imyaka ine yari ishize impande zihanganye zubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano.

Akandi gace ka Yemeni inyeshyamba za abahouthi zakomeje gukomera ku birindiro byazo mu nkengero z’umujyi wa Taïz, umujyi wa gatatu mu bunini muri iki gihugu.

Mbere yaho, izi nyeshyamba zari zimaze kwigarurira imidugudu n’uduce twinshi two mu nkengero z’uyu mujyi, ibintu byongereye impungenge ko Taïz ishobora kugotwa burundu.

Ku Cyumweru abahouthi bari bafashe Turbah, agace gafite akamaro gakomeye kuko kari ku muhanda munini uhuza Taïz na Aden, umujyi w’icyambu ukorerwamo ibikorwa bya Leta ya Yemeni by’agateganyo.

Turbah yari imaze imyaka myinshi ari hamwe mu hantu h’ingenzi ingabo zishyigikiye Leta zakoreraga ibikorwa byo kurinda Taïz.

Amashusho yashyizwe hanze  n’igitangazamakuru rya Sky News yagaragaje imodoka za gisirikare ndetse n’abarwanyi bari mu nkengero z’uwo mujyi.

Aya mashusho kandi yagaragaje abaturage batangiye kuva mu bice biri mu kaga ko kugabwaho ibitero. Muri bo harimo imiryango yari iherekejwe n’abagore n’abana bato, bamwe bakusanya iby’ibanze bakeneye mbere yo kuva mu bice byugarijwe n’imirwano.

Ibikorwa byo kuva mu duce twugarijwe n’imirwano bigaragaza ubukana bw’iki kibazo, aho abaturage basanzwe bakomeje kwibasirwa n’ingaruka z’intambara imaze igihe muri Yemeni.

Intambara yo muri Yemeni ikomeje guteza ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubutabazi, mu gihe impande zihanganye zikomeje gushaka kugenzura ibice by’ingenzi by’igihugu ndetse n’inzira z’ubwikorezi zifite akamaro ku rwego mpuzamahanga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments