• Amakuru / MU-RWANDA

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, ejo yagiranye ibiganiro n’intumwa za Spark Group, kompanyi yo muri Oman ikora ishoramari n’itangwa rya serivisi mu nzego zitandukanye.

Izo ntumwa zari ziyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Spark Group, Ahmed Hasan, aho ibiganiro byibanze ku mahirwe y’ishoramari ashobora gukorwa mu Rwanda.

Mu biganiro byabo, impande zombi zagarutse by’umwihariko ku nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu ndetse n’ibikorwa remezo, nk’ibice bishobora gukururamo ishoramari ry’abashoramari bo muri Oman.

U Rwanda rukomeje gushishikariza abashoramari bo mu gihugu ndetse n’abaturuka mu mahanga gushora imari mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu no kongera amahirwe y’akazi.

Ibiganiro hagati ya RDB na Spark Group bishobora gufungura umuryango w’ubufatanye bushya mu ishoramari, cyane cyane mu mishinga minini ijyanye n’ubucukuzi, ingufu n’ibikorwa remezo.


 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments