Nyuma
y’imyaka 50 filime “Rocky” isohotse, umukinnyi wa filime Sylvester Stallone
yongeye gusubira ku mateka yiyo filime yatumye aba icyamama abinyujije mu
gitabo cye yise “The Steps”.
Stallone
yagarutse ku ntangiriro z’umwuga we, ubwo yari umukinnyi ndetse n’umwanditsi
w’amafilime wagirwaga no kubona
amahirwe, ariko akaza gushobora kumvisha kompanyi ya United Artists
gushyigikira inkuru ye nto yari yanditse.
Stallone
yavuze ko yari amaze imyaka myinshi asabwa kuvuga ku buzima bwe, ariko ko atari
cyo yashakaga gukora.
Yagize ati:
“Mu myaka yashize, abantu bagiye bansaba kenshi kuvuga ku buzima bwanjye, ariko
ikintu kimwe ntifuzaga kuvugaho ni ubuzima bwanjye. Abantu bose barabuvugaho.
Ni ubuzima burimo ibintu byinshi bivangavanze, bwagiye buzamuka bukamanuka
cyane, kandi si buri gihe bwabaga bushimishije.”
Stallone
avuga ko nyuma yaje kwibaza impamvu nyamukuru abantu bamumenyeyeho, maze
asubira ku kintu gikomeye yabashije kugeraho mu 1976, ubwo “Rocky” yabaga
intsinzi ikomeye.
Yagize ati:
“Natekereje nti ‘Ni iki cyatumye menyekana?’ Byari nko gukora igitangaza gito
mu 1976, ikintu cyaturutse ku guhumekwa. Nibwo navuze nti ‘Icyo ni cyo nshaka
gukora’, kuko uwo mukinnyi w’inkuru yari umuntu utera abandi imbaraga, kandi
nashakaga kubwira abantu uko byose byagenze.”
Muri “The
Steps”, Stallone agaragaza urugendo rwe bwite, kuva mu mihanda ya Philadelphia
kugeza ku rubyiniro rwa Oscars, ibintu bihuye n’urugendo rutari rwitezwe
rw’umukinnyi wa “Rocky”.
Avuga ko
gusubira muri ayo mateka bitamworoheye, kuko yari amaze imyaka 50 ahisha
cyangwa atagarukaho ku bice byinshi by’ubuzima bwe.
Stallone
yagize ati: “Byari bigoye cyane. kuko namaze imyaka 50 mpisha ibyo byose. Ni
nk’aho wavumbuye umujyi wabuze, ugatangira kuba umucukumbuzi w’amateka w’umwuka
wawe bwite, ugacukura ushaka kugera ku mizi y’ibintu. Kandi byinshi mu byo
uvumbura ntibiba bishimishije.”
Uyu mukinnyi
avuga ko ibihe bikomeye yanyuzemo ari bimwe mu byamufashije gukomeza gutera
imbere, aho ashimangira ko iyo ubuzima bwe buba bwaragenze neza buri gihe,
bishoboka ko atari kuba ageze aho ari uyu munsi.
Yagize ati:
“Iyo byose biba byaragenze neza, wenda sinari kuba ndi hano. Iyo ntaba mfite
uwo mutekano muke utuma dukomeza gushaka kugera kure… Uwo mutekano muke
ushobora kuba moteri ikomeye cyane. Ushobora kugusenya, ariko ushobora no
gutuma ukomeza gutera imbere ijoro ryose.”
Sylvester
Stallone, wujuje imyaka 80 muri Nyakanga, ari mu byamamare byubatse izina
rikomeye muri sinema ndetse no mu bayobozi b’amafilime bazwi cyane mu mateka ya
Hollywood.
Izina rye
ryakomeje guhuzwa cyane na filime nka “Rocky” na “Rambo”, zamugize umwe mu
bakinnyi bamenyekanye ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma
y’imyaka isaga 50 mu mwuga, Stallone akomeje gusubiza amaso inyuma ku rugendo
rwe, agaragaza ko inyuma y’ibyamamare n’intsinzi byagaragaye kuriza televiziyo ,
hari urugendo rurerure rwari rurimo imbogamizi, gushidikanya ndetse no gukomeza
guharanira inzozi.
Igitabo cye yise “The Steps” cyabaye umwanya Stallone
yakoresheje mu gusangiza abantu bimwe mu byaranze urwo rugendo, kuva ku
ntangiriro zitari zoroshye kugeza ubwo yabaye umwe mu bantu bakomeye mu mateka
ya sinema.
Like This Post? Related Posts