Umuhanzikazi
Bwiza agiye gukomeza urugendo rwo kumenyekanisha album ye ya gatatu yise
‘Home’, aho azayimurikira mu gitaramo azakorera i Lusaka muri Zambia,
afatanyije n’umuhanzi Bruce Melodie.
Iki gitaramo
cyiswe ‘Bwiza Home Album Concert’, giteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo 2026,
ahitwa KK Mall, Long Acres, mu Mujyi wa Lusaka. Ni kimwe mu bitaramo bigize
gahunda ya Bwiza yo kumenyekanisha album ye nshya ku bafana bo mu bice
bitandukanye by’Isi.
Bruce
Melodie ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bazifatanya na Bwiza kuri uru
rubyiniro. Aba bombi basanzwe bafitanye indirimbo ‘Ogera’, iri kuri album ya
Bwiza ya kabiri, 25 Shades, yasohotse mu 2025.
Uretse Bruce
Melodie, iki gitaramo kizanitabirwa n’abandi bahanzi bo muri Zambia bazafasha
mu gususurutsa abazacyitabira.
Mu gihe
album ‘Home’ itegerejwe, Bwiza asanzwe afite indirimbo zitandukanye zamufashije
kwigarurira abakunzi b’umuziki. Mu zikunze kumenyekana harimo ‘Ahazaza’,
‘Wibeshya’, ‘Soja’, ‘Boda Boda’, ‘Gake Gake’, ‘Best Friend’, ‘Ogera’ na ‘Iyo
Twicaranye’.
‘Ogera’ ni
imwe mu ndirimbo zidasanzwe muri uru rugendo kuko yayikoranye na Bruce Melodie,
mu gihe ‘Best Friend’ yayikoranye na The Ben, naho ‘Soja’ ikaba yarakoranye na
Juno Kizigenza.
Album Home
izaba ikurikira ‘My Dream’ na ‘25 Shades’, ikaba yarimuriwe mu Bubiligi mu
2025. Bwiza yatangaje ko Home yamaze gutunganywa kandi ko ibitaramo bya Home
World Tour 2026 bigamije kuyimenyekanisha no guhura n’abakunzi be hirya no hino
ku Isi.
Igitaramo cyo muri Zambia cyari cyarateganyijwe kuba ku wa 11 Nyakanga 2026, ariko cyaje gusubikwa, gihabwa indi tariki ya 28 Ugushyingo 2026 kugira ngo imyiteguro yacyo irusheho kunozwa.
Like This Post? Related Posts