Umubyinnyi
wanamaze kwinjira mu buhanzi, Titi Brown yavuze ko atigeze akundana na Nyambo
Jesca nubwo abantu bakomeje kujya babahuza cyane, avuga ko ari ’contents’
babaga barimo, amushimira ko yamufashije cyane.
Kuva Nyambo
yakwambikwa impeta kugeza akoze ubukwe, mu nkuru zose zasohotse ntabwo
haburagamo izina Titi Brown kuko benshi bari bazi ko bakundana, bavuga ko
ahemukiye uyu musore.
Mu kiganiro
yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Titi Brown yavuze ko bari inshuti ariko ubu
batakiri inshuti.
Ati
"Reka tureke kubeshya abantu ntabwo tukiri inshuti. Nta kintu cyabaye ni
ibihe."
Titi Brown
yavuze ko umunsi Nyambo akora ubukwe yabyishimiye cyane kuko nyuma y’ibyo
banyuranyemo bari bakimumutsindagira.
Ati
"Nyambo akora ubukwe narishimye cyane. Urumva nyuma y’uko biriya twabagamo
byarangiye nakoraga video bagakomeza kumuntsindagira kandi tutagikorana."
Yakomeje
avuga ko ni yo baba barakundanye ariko na none abantu baba bagomba kubaha
icyemezo cy’umuntu kuko buri muntu agira amahitamo ye.
Ati "Ni
yo twaba twarakundanye ariko buri muntu wese agira umuntu w’inzozi ze, akavuga
ngo njyewe nshaka kwishakira umujama umeze gutya, nshaka enjeniyeri, nshaka
umudiyasipora, njye sinshaka kurangirira muri Afurika, sinkaka kubana
n’umubyinnyi kandi tuba tugomba kubaha icyemezo cy’umuntu."
Yashimiye
Nyambo kuko nyuma yo gufungurwa yamufashije gutuma adakomeza kwitekerezaho.
Ati
"Buriya mfunguwe yafashije ubwonko bwanjye guhuga (busy), urumva ni we
wafataga umwanya wanjye wose, yatumye ntitekerezaho."
Yavuze ko
ibyari hagati yabo ari ’content’ bakoraga nta rukundo rwari rurimo.
Ati
"Impamvu abantu babyegereje umutima ni ziriya ’content’, erega zari nziza.
Urukundo ntarwo rwose. Buriya bumvaga bantwaye icyana kandi ntacyo bajyanye,
none se ko tutakundanaga."
Titi Brown
yavuze ko abantu bagiye babihuza na Nyambo ari uko yigeze gukora ikiganiro
avuga ko muri 2023 yakundanye n’umukobwa w’inzobe ariko bakaba baratandukanye,
yahishuye ko muri 2025 yarwaye depression y’urukundo (agahinda agakabije kubera
urukundo).
Yasabye abantu guha Nyambo amahoro, akubaka bakareka gukomeza kumuzana mu bintu adafite aho ahuriye nabyo.
Like This Post? Related Posts