• Ubuzima / IBYOREZO


Kenya yemeje bwa mbere ko umuturage wayo wanduye icyorezo cya Ebola yapfuye, nyuma y’uko uyu  munyakenya wari umaze imyaka irindwi atuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) agarutse i Nairobi.

Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Aden Duale, yavuze ko uyu mugabo yari amaze hafi ukwezi arwaye mbere yo kuva muri DRC, akagera i Kampala n’imodoka, nyuma akaza kugenda n’indege yerekeza i Nairobi ku wa 3 Ukwakira 2026.

Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta, akorerwa isuzuma risanzwe ry’ubuzima, nyuma ajyanwa mu bitaro bya Nairobi. Ibisubizo by’ibizamini byaje kugaragaza ko yanduye Ebola Bundibugyo, mbere y’uko apfa mu ijoro ryakurikiyeho.

Abayobozi ba Kenya bamaze kumenya abantu 28 bashobora kuba barahuye na we, barimo abo mu muryango we n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima. Hari kandi abandi bagenzi 23 ndetse n’abakozi bane b’indege bari kumwe na we mu rugendo, bakomeje gushakishwa.

Minisitiri Duale yavuze ko hashyizweho gahunda yo gushyira mu kato abantu bafite ibyago byo kuba baranduye, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara mu baturage.

Kugeza ku wa 6 Ukwakira 2026, Kenya ivuga ko yari imaze gusuzuma abagenzi 652,584, gupima ibizamini 267 muri laboratwari eshanu no guhugura abakozi bo mu rwego rw’ubuzima 4,971 ku bijyanye no guhangana na Ebola.

Umuyobozi Mukuru w’Ubuzima muri Kenya, Patrick Amoth, yavuze ko Kenya iri gukorana na Uganda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) mu rwego rwo gukumira ko Ebola ikwirakwira mu baturage.

Iyi ndwara yagaragaye muri Kenya mu gihe DRC ihanganye n’icyorezo cya Ebola gikomeye cyatewe na virusi ya Bundibugyo. WHO yatangaje ko kugeza ku wa 23 Nzeri 2026, muri DRC hari hamaze kwemezwa abantu 7,890 banduye, abandi 3,799 bakaba bari bamaze gupfa, aho ubwandu bwari bumaze kugera mu ntara zirindwi.

Iki cyorezo cyari cyaranageze no muri Uganda, aho abantu 20 banduye Ebola, babiri muri bo bakaba barapfuye. Uganda yatangaje ko icyorezo cyarangiye mu mpera za Kanama, nyuma yo kumara iminsi 42 nta murwayi mushya wemejwe.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments