• Ubuzima / INDWARA


U Rwanda rwatangije igerageza ry'umuti mushya witwa MMV371, uterwa mu rushinge ukaba ugamije kurinda umuntu kwandura Malaria mu gihe kigera ku mezi atatu, mu gihe ubushakashatsi bukomeje kureba umutekano n'ubushobozi bwawo.

Uyu muti uri gutezwa imbere n'umuryango Medicines for Malaria Venture (MMV), ku bufatanye n'ikigo nyarwanda cy'ubushakashatsi mu by'ubuzima, Rinda Ubuzima.

Ku wa 2 Ugushyingo 2026, izi nzego zatangaje ko zatangiye igerageza ry'uyu muti mu cyiciro cya mbere (Phase 1b), rikaba ari irya mbere muri Afurika ryo muri iki cyiciro rikorerwa umuti uterwa ugamije kurinda Malaria igihe kirekire.

Iri gerageza rikurikiye ubushakashatsi bwabanje gukorerwa mu Bwongereza, bwatanze amakuru y'ibanze ku mutekano w'uyu muti n'uburyo ukora mu mubiri.

Ubushakashatsi buzibanda cyane ku kureba niba uyu muti ufite umutekano, ingaruka ushobora kugira ku bawuhawe ndetse n'igihe ushobora kumara mu mubiri. Icyakora, kurinda umuntu Malaria mu gihe cy'amezi atatu biracyari intego abawukora bifuza kugeraho, kuko ubushobozi bwawo butaragenzurwa burundu.

Gahunda y'iri gerageza iteganya kwitabirwa n'abantu 80 bafite imyaka iri hagati ya 12 na 50, bakazakurikiranywa n'abashakashatsi ba Rinda Ubuzima i Kigali.

Abitabira bazabanza gusobanurirwa iby'ubushakashatsi no kubutanga ho uruhushya. Ku bana batarageza imyaka y'ubukure, hazakenerwa uruhushya rw'ababyeyi cyangwa ababashinzwe. Abagore batwite n'abonsa ntibazemererwa kwitabira.

Mu bazitabira, 75% bazahabwa umuti wa MMV371, mu gihe abandi 25% bazahabwa urushinge rutariho umuti, ruzwi nka placebo. Abitabiriye ubushakashatsi n'ababukurikirana ntibazamenya abahawe umuti n'abahawe urushinge rutawurimo kugeza ubushakashatsi burangiye.

Abazaterwa uyu muti bazakurikiranwa mu gihe cy'ibyumweru 24. Bazajya barara ku kigo cy'ubushakashatsi amajoro abiri, banagisubiremo inshuro 15 kugira ngo hakorwe ibizamini by'umutekano, ingano y'umuti isigara mu mubiri ndetse no kureba niba hari uwanduye Malaria.

MMV371 ikora ku buryo umuntu ayiterwa, hanyuma ikagenda irekura umuti buhoro buhoro mu mubiri. Iyo igeze mu mubiri, ihindukamo ikinyabutabire cyitwa atovaquone, gisanzwe kiboneka mu muti wa Malarone ukoreshwa mu kwirinda Malaria.

Agashya kari mu buryo uyu muti uhabwamo umuntu, kuko abashakashatsi bashaka ko uko irekurwa buhoro buhoro byatuma umubiri ugumana ubwirinzi igihe kirekire, bikagabanya inshuro umuntu akenera gufata imiti yo kwirinda Malaria.

Umuyobozi Mukuru wa Rinda Ubuzima, Marie Michele Umulisa, yavuze ko kuba iri gerageza rikorewe mu Rwanda bigaragaza akamaro k'ubufatanye mu bushakashatsi, ndetse no guha abashakashatsi bo muri Afurika uruhare mu gushaka ibisubizo by'ibibazo by'ubuzima byugarije abaturage.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2025/2026, ubwandu bwa Malaria mu Rwanda bwari ku kigero cya 72 ku bantu 1.000, buvuye kuri 76 mu mwaka wari wabanje. Nubwo bwagabanutse, buracyari hejuru y'ubwandu 45 ku bantu 1.000 bwari bwabaruwe mu 2023/2024.

Dr Joyce Eugénie, umuganga ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Gatenga, yavuze ko uyu muti ushobora kuzafasha cyane abantu batuye kure y'ibigo nderabuzima, igihe ubushakashatsi buzaba bwemeje ko ufite umutekano kandi ukaba wagejejwe ku bawukeneye.

Yagaragaje ko hari abarwayi batinda kugera kwa muganga kubera intera ndende n'izindi nzitizi bahura na zo, bigatuma bamwe bifashisha ubundi buryo bwo kwivura. Yatanze urugero rw'umwana w'imyaka 14 wagejejwe kwa muganga arwaye Malaria ikomeye, nyuma y'uko umuryango we ubanje kumuvurisha mu buryo gakondo.

Ku bijyanye n'ikiguzi cy'uyu muti, ntikiramenyekana. Dr Cristina Donini, ushinzwe ubushakashatsi n'iterambere ry'imiti muri MMV, yabwiye ikinyamakuru The Telegraph ko ubushobozi bw'abazawukenera bwo kuwugura buri mu bintu byitabwaho mu gihe uyu muti ugitegurwa.

Nubwo iri gerageza ari intambwe mu bushakashatsi ku miti mishya yo kwirinda Malaria, MMV371 ntiraba umuti wemejwe gukoreshwa n'abaturage. Haracyakenewe ubushakashatsi bwinshi kugira ngo hamenyekane neza umutekano wawo n'ubushobozi bwo kurinda Malaria mu gihe giteganyijwe.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments