Umugaba
w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka, Lieutenant General Waidi Shaibu, uyu
munsi yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kigali, mu rwego
rw’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu ari kugirira mu Rwanda kuva ku wa 18
kugeza ku wa 23 Ukwakira 2026.
Lt Gen Waidi
Shaibu yabanje kugirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK
MUBARAKH, nyuma yaho agirana ibiganiro n'Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira
ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
Ibiganiro
bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’Ingabo za
Nigeria n’iz’u Rwanda. Intumwa z'ibihugu byombi zaganiriye kandi ku ngingo
ijyanye n'ingabo n'umutekano ku nyungu z'impande zombi.
Mu kiganiro
n’itangazamakuru nyuma y’uruzinduko, Lt Gen Waidi Shaibu yavuze ko
by’umwihariko uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye busanzwe
hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Yagize ati:
“Nk’umusaruro w’ibiganiro by’uyu munsi, twiyemeje kurushaho gushimangira
ingamba z’ingenzi zo gushyira mu bikorwa amasezerano y'ubufatanye atandukanye
asanzwe hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’amahugurwa, guhererekanya abarimu
ndetse n’impuguke mu bijyanye n’ibikoresho bya gisirikare.”
Umugaba
w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka n’itsinda ayoboye kandi basuye
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994. tsinda kandi ryasuye Ingoro y'amateka
y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Uru ruzinduko rushimangira umubano n’imikoranire bikomeje hagati y’u Rwanda na Nigeria mu guteza imbere umubano mu bya gisirikare no gushimangira ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.