• Amakuru / MU-RWANDA

Abasirikare n’abapolisi 30 bafatanyije n’ ababasivili baturutse mu bihugu bigize Urwego rw'Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ziteguye Gutabara (EASF), n'ibindi bigo by'abafatanyabikorwa, kuri uyu wa 19 Ukwakira 2026 batangiye imyitozo igamije gutegura igenamigambi ry’ibikoresho n’ibikenerwa mu bikorwa bya gisirikare (Logistics Map Exercise – MAPEX) 2026, ibera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera.

Iyi myitozo igamije kongerera abayitabiriye ubumenyi n’ubushobozi mu gucunga ibikoresho, no gukurikirana itangwa ryabyo mu bihe by’ibikorwa bya gisirikare.

Iyi myitozo izamara ibyumweru bibiri, izafasha kongerera abayitabiriye ubushobozi bwo gutegura ingabo, kuzohereza aho zikenewe no kuziha ibikoresho n’ibindi bikenerwa kugira ngo zikomeze gukora neza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, gutanga ubufasha bw’ubutabazi no guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Afungura ku mugaragaro iyi myitozo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK MUBARAKH, yashimangiye uruhare rukomeye rw’imicungire y’ibikoresho n’ibikenerwa mu bikorwa bya gisirikare, agaragaza ko ari ingenzi kugira ngo igikorwa icyo ari cyo cyose kigende neza.

Gen MUBARAKH yagize ati: “Ibikoresho ni inkingi y’ingenzi kandi ifite agaciro gakomeye mu gutuma ibikorwa bya gisirikare bigenda neza. Intsinzi y’igikorwa icyo ari cyo cyose ntishingira gusa ku igenamigambi ryiza, ku bakozi bashoboye no ku mikorere inoze y’ubuyobozi, ahubwo inashingira ku kuba ubwikorezi, ibikoresho, ibikenerwa, ubufasha mu by’ubuvuzi n’ibindi bikoresho by’ingenzi biboneka ku gihe kugira ngo ingabo zoherezwe aho zikenewe kandi zikomeze kubaho neza aho zikorera ubutumwa.”

Yashishikarije abitabiriye aya mahugurwa kugira uruhare rugaragara, gusangira ubunararibonye no gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo bifatika kandi bishobora gushyirwa mu bikorwa.

Gen MUBARAKH kandi yashimangiye ko u Rwanda rukomeje kwiyemeza guteza imbere ubufatanye mu karere n’imbaraga zihuriweho mu gushyigikira amahoro n’umutekano.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziteguye gutabara, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko iyi myitozo igamije  gusuzuma ahaba hari icyuho mu bushobozi, gusuzuma uburyo butandukanye bwo kohereza ingabo aho zikenewe, kongera ubushobozi bwo gukorera hamwe no kumenya niba EASF ishobora guhuza ibikorwa byayo bisanzwe ikabibyazamo igisubizo cy’ibikorwa bifatika bitangiwe ku gihe kandi birambye.

ashimangiye ko kuba ingabo ziteguye neza bidashingira ku kuba ziri ahantu hamwe, ahubwo, ingabo ziba ziteguye by’ukuri iyo zishobora koherezwa aho zikenewe ku gihe, zikahagera zifite ubushobozi bukenewe, zikabasha kwihaza no gukomeza ibikorwa byazo aho zikorera ndetse zigasohoza neza ubutumwa zahawe.

Abitabiriye iyi myitozo baturuka mu bihugu icyenda bigize EASF, ari byo u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudani na Uganda, ndetse n'abo mu bindi bigo by'abafatanyabikorwa.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments