Umuvugabutumwa
wamenyekanye Paul Mackenzie n’abayoboke be 28 bahamijwe n’urukiko rwo mu mujyi
wa Mombasa muri Kenya icyaha cyo kwica abantu 191, barimo abana 190 n’umuntu
umwe mukuru. Icyo cyemezo gifitanye isano n’ubwicanyi bwabereye mu ishyamba rya
Shakahola, bwamenyekanye mu 2023 ubwo havumburwaga imibiri y’abantu babarirwa
mu magana yashyinguwe mu myobo rusange.
Iki ni
icyemezo cyari gitegerejwe na benshi muri Kenya, nyuma y’imyaka hafi itatu
havumbuwe umwe mu mbyinozi zikomeye zatewe n’agatsiko k’idini muri icyo gihugu.
Paul
Mackenzie, wahoze ari umushumba akaba ari na we washinze itorero rya Good News
International Church, yahamijwe icyaha cyo kwica abantu ku wa Mbere, ari kumwe
n’abandi 28 baregwaga muri urwo rubanza.
Urukiko rwa
Mombasa rwemeje ko ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bihagije bigaragaza
uruhare rw’abo bantu mu rupfu rw’abana 190 n’umuntu umwe mukuru.
Umucamanza
yatangaje ko yanyuzwe n’ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha, bigaragaza
ibyaha byakozwe n’abaregwa bose uko ari 29. Paul Mackenzie yakurikiranye
itangazwa ry’icyemezo cy’urukiko atuje ntacy avuga
Iyi dosiye
yatangiye kumenyekana muri Mata 2023, ubwo inzego z’ubuyobozi muri Kenya
zavumburaga imibiri y’abantu benshi yashyinguwe mu ishyamba rya Shakahola,
riherereye imbere mu gihugu, hafi y’umujyi wa Malindi uri ku nkombe z’inyanja.
Iperereza
ryakurikiyeho ryagaragaje ko muri ako gace hari umuryango w’abantu bakurikizaga
inyigisho za Paul Mackenzie, bivugwa ko yemezaga abayoboke be kwiyiriza ubusa
kugeza bapfuye kugira ngo “bahure na Yesu”.
Ubushinjacyaha
bwavuze ko uwo muvugabutumwa yari yarashyizeho gahunda ihamye yo kwiyiriza
ubusa mu buryo bukabije, ikorerwa ku butaka bungana na hegitari 325.
Abashinzwe
iperereza bavuze ko muri uwo muryango hari gahunda bise “ubuyobozi bw’urupfu”,
aho abana bagombaga gupfa mbere y’abandi, bagakurikirwa n’ingimbi n’abangavu,
abagore, hanyuma abagabo.
Raporo
z’abaganga basuzumye imibiri n’iz’inzego z’umutekano zagaragaje ko abana benshi
bapfuye bazize inzara. Icyakora, hari n’abandi bagaragaje ibimenyetso byo
kubura umwuka, kunigwa cyangwa gukomeretswa mu mutwe.
Ibyo
bimenyetso byongereye uburemere bw’iperereza ku rupfu rw’abo bantu n’uruhare
rw’abayoboke n’abayobozi b’uwo muryango.
Uko ibikorwa
byo gushakisha no gucukura byakomezaga, ni ko ubukana bw’aya mahano bwagiye
burushaho kugaragara.
Muri Mata
2023, inzego z’ubuyobozi zatangiye ibikorwa byo gutabara nyuma yo kumenyeshwa
n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ko hari abantu bashobora kuba
bari mu kaga. Ibyo bikorwa byatumye bamwe mu bayoboke bari bakiri bazima
batabarwa.
Nyuma yaho,
abashinzwe iperereza bavumbuye imva nyinshi zitari zimbitse zari zikwirakwijwe
mu ishyamba.
Umubare
w’imibiri yakurwagamo wakomeje kwiyongera, kugeza ubwo ibikorwa byo gushakisha
byahagaritswe by’agateganyo kubera ko aho imibiri yabikwaga mu buruhukiro
bw’ibitaro hari hamaze kuzura.
Mu 2024,
Komisiyo y’Igihugu ya Kenya ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko
abantu 429 bari bamaze kubarurwa ko bapfuye bazize aya mahano. Bimwe mu byobo
byari birimo imibiri y’abantu bataramenyekana kugeza ubu.
Muri
Mutarama 2026, Paul Mackenzie yanashinjwe mu rundi rubanza rurebana n’iyindi
mibiri 52 yabonetse mu gace kari hafi y’aho aya mahano yabereye.
Ibi
byerekana ko iperereza ku byabereye muri Shakahola rikomeje, nubwo urukiko
rwamaze gufata icyemezo ku byaha bimwe na bimwe.
Bamwe mu
miryango yabuze ababo biturutse kuri aya mahano bari bitabiriye iburanisha
ryabereye i Mombasa kugira ngo bakurikirane icyemezo cy’urukiko.
Muri bo
harimo Francis Wanje, ufite imyaka 62, wavuze ko yabuze abantu umunani bo mu
muryango we, barimo umukobwa we n’abuzukuru be babiri.
Mbere y’uko
urubanza rutangira, Wanje yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko uwo munsi wari ufite
akamaro gakomeye kuri we. Yari yizeye ko urukiko ruzafata icyemezo gikomeye
cyafasha gukumira ko ibyabaye byazongera kubaho.
Ku miryango
myinshi, iki cyemezo ni intambwe ikomeye mu gushaka ubutabera ku bantu babo
bishwe. Icyakora, cyanongeye kubyutsa ibibazo ku mpamvu inzego z’ubuyobozi
zitabashije guhagarika ibikorwa bya Paul Mackenzie hakiri kare.
Paul
Mackenzie ntiyari umuntu mushya mu nzego z’umutekano n’ubutabera muri Kenya
mbere y’uko imibiri myinshi ivumburwa muri Shakahola.
Yashinze
itorero rya Good News International Church mu 2003, agenda yagura ibikorwa
byaryo, kugeza ubwo yari afite abayoboke i Nairobi no ku nkombe za Kenya.
Mu 2017,
yari yarafashwe ashinjwa gukwirakwiza inyigisho zishobora gushora abantu mu
bikorwa by’ubuhezanguni, ariko aza kugirwa umwere.
Mu 2019,
yongeye gutabwa muri yombi mu rubanza rwerekeranye n’urupfu rw’abana babiri i
Shakahola, ariko aza kurekurwa by’agateganyo atanze ingwate.
Izo nshuro
zagiye zibanziriza ibyabaye mu 2023 zatumye inzego z’ubuyobozi zinengwa, bamwe
bakibaza impamvu ibikorwa bye bitahagaritswe burundu mbere y’uko hapfa abantu
benshi.
Ubwicanyi
bwabereye muri Shakahola bwateje impaka n’agahinda gakomeye muri Kenya, igihugu
amadini afite uruhare rukomeye mu buzima bw’abaturage, cyane cyane amatorero ya
gikirisitu arimo ay’ivugabutumwa.
Kuva imibiri
ya mbere yavumburwa, abantu n’imiryango itandukanye basabye ko hashyirwaho
uburyo bukomeye bwo kugenzura imikorere y’imiryango ishingiye ku idini,
hagamijwe gukumira inyigisho zishobora guteza ibyago n’ihohoterwa rikorerwa
abayoboke mu izina ry’ukwemera.
Iyi dosiye
yanongeye kwibutsa abantu inshingano z’inzego za Leta mu kurinda abaturage,
cyane cyane igihe hari ibimenyetso byerekana ko abayobozi b’amatsinda runaka
bashobora kuba bashora abayoboke babo mu bikorwa bibashyira mu kaga.
Paul
Mackenzie kandi agomba gukomeza kwitaba izindi manza zimushinja ibyaha birimo
ubwicanyi butateguwe n’ibyaha by’iterabwoba. Ibyo birego biri mu zindi dosiye
zitandukanye n’uru rubanza, kandi arabihakana.
Nubwo
icyemezo cy’urukiko rwa Mombasa ari intambwe ikomeye mu gushaka ubutabera ku
bwicanyi bwabereye muri Shakahola, haracyari ibibazo byinshi ku cyatumye aya
mahano ashobora kumara igihe atarahagarikwa n’inzego zari zifite inshingano zo
kurinda abaturage.
Like This Post? Related Posts