Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, ari mu bahanzwe amaso nyuma y’uko Abademokarate batsinze amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ku wa 03 Ugushyingo 2026, bagafata ubwiganze mu mitwe yombi yayo.
Ibyo byatumye hatangira kugaragara ibyifuzo byo kumukurikirana no kumuvanaho, ashinjwa kugira uruhare mu ntambara Amerika irimo na Iran.
Umuyobozi w’Abademokarate mu Nteko Ishinga Amategeko, Hakeem Jeffries, yatangaje ko ashyigikiye ko Hegseth akurikiranywe mu nzira yo kumweguza.
Mu kiganiro yagiranye na ABC News ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, yavuze ko Hegseth yakoresheje nabi ububasha ahabwa, agashyira umutekano w’igihugu mu kaga ndetse akagira uruhare mu gutegura intambara na Iran avuga ko idakenewe kandi ihenze cyane.
Jeffries yagize ati: “Pete Hegseth agomba kuva ku mirimo ye.”
Ku rundi ruhande, Umudepite w’Umurepubulikani uhagarariye Kentucky, Thomas Massie, na we ari mu basaba ko Hegseth akurikiranwa.
Massie, uzava mu Nteko Ishinga Amategeko, yatangaje ko ateganya kongera gushyikiriza Inteko umushinga wo kumweguza Hegseth, ukaba urimo ibirego umunani bimushinja amakosa atandukanye, harimo kurenga ku itegeko rya War Powers Resolution ryo mu 1973 rigena ububasha bwa Perezida wa Amerika mu kwinjiza igihugu mu ntambara atabanje kubona uburenganzira bwa Kongere.
Intambara na Iran iri mu mpamvu zagarutsweho mu gusobanura gutsindwa kw’Abarepubulikani mu matora aheruka. Abasesenguzi bagaragaje ko kutishimira intambara, izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bibazo by’ubukungu byagize uruhare mu guhindura imyitwarire y’abatora.
Perezida Donald Trump na we yemeye ko intambara na Iran yagize uruhare mu gutsindwa kw’ishyaka rye, nubwo yakomeje kuyishyigikira.
Gusa Perezida Trump yakomeje kugaragaza ko agirira icyizere Pete Hegseth, avuga ko yakoze akazi ke neza kandi ko nta gahunda afite yo kumukura ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo.
Ku rundi ruhande, Abademokarate bitegura gufata ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko muri Mutarama 2027, ibintu bishobora kubaha ubushobozi bwo gutangiza iperereza no gushyira ku murongo w’iyigwa ry' ibirego birebana n’imiyoborere y’ubutegetsi bwa Trump n’intambara na Iran.
Icyo War Powers Resolution ivuga: Ni itegeko ryemejwe mu 1973 rigamije kugabanya ububasha bwa Perezida wa Amerika mu kohereza ingabo mu ntambara atabanje kubiherwa uburenganzira na Kongere.
Riteganya ko mu bihe bimwe na bimwe Perezida agomba kumenyesha Kongere mu masaha 48 nyuma yo kohereza ingabo mu mirwano, kandi ko ingabo zigomba gukurwa mu bikorwa by’imirwano mu minsi 60, keretse habonetse uburenganzira cyangwa igihe cyongerewe n’amategeko.
Like This Post? Related Posts