• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida wa Kenya, William Ruto, yasutse amarira ubwo yari mu rusengero ari kumwe n’umugabo we Isaya Yunge, ashimira Imana kuba yaramuhaye umugabo yakomeje gusaba mu masengesho mu gihe cy’imyaka myinshi.

Byabaye ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, mu materaniro y’Itorero Africa Inland Church (AIC) muri Tanzania, nyuma y’iminsi ibiri aba bombi basezeranye imbere y’Imana mu bukwe bwabereye mu Mujyi wa Mwanza.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Charlene agaragara imbere y’abakirisitu, afite indangururamajwi mu ntoki, avuga amagambo yo gushimira Imana ari na ko ahanagura amarira, mu gihe umugabo we yari amuhagaze iruhande amuhumuriza.

Nk’uko ikinyamakuru K24 cyo muri Kenya cyabitangaje, Charlene yavuze ko yari amaze imyaka myinshi asenga asaba Imana kuzamuha umugabo mwiza, uyikunda kandi bazamarana ubuzima bwabo bwose.

Uyu mukobwa wa Perezida Ruto yavuze ko atigeze atekereza ko umugabo we azaba akomoka mu Mujyi wa Mwanza muri Tanzania, kuko yari yaratekerezaga ko ashobora gushakana n’Umunyakenya cyangwa umuntu ukomoka ahandi.

Yagize ati: “Sinari nzi ko azaturuka i Mwanza. Natekerezaga ko wenda azaba ari Umunyakenya, cyangwa ko Imana izanzanira umuntu uturuka ahandi. Ariko ku bw’ubuntu bw’Imana Ishoborabyose, yampaye Isaya.”

Charlene yakomeje ashimira abagize itorero umugabo we yakuriyemo, avuga ko bagize uruhare rukomeye mu kumurera no kumwitaho kugeza ubwo bahuye bagakundana.

Yagize ati: “Nta magambo menshi mfite yo kuvuga, ariko ndashimira cyane uyu muryango kuba waritaye ku mugabo wanjye kugeza ku munsi twahuriyeho.”

Muri ayo materaniro, Isaya Yunge na we yafashe umwanya wo gushimira abakirisitu b’Itorero AIC muri Tanzania ndetse n’imiryango yagize uruhare mu burere bwe.

Yavuze ko yakuriye mu muryango mugari w’iryo torero, aho yagiye agira abantu afata nka ba nyirasenge, ba se wabo ndetse na ba sekuru na ba nyirakuru.

Yanashimiye by’umwihariko umugore wo mu muryango we wamugaragarije urukundo rudasanzwe, avuga ko uretse nyina umubyara, nta wundi wari waramukunze muri ubwo buryo.

Charlene Ruto na Isaya Yunge basezeranye imbere y’Imana ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, mu bukwe bwabereye kuri Malaika Beach Resort, hafi y’Ikiyaga cya Victoria, mu Mujyi wa Mwanza.

Mbere y’ubwo bukwe, Charlene na Isaya bari barakoze umuhango gakondo wo gusaba no gukwa uzwi nka ‘Koito’ mu muco w’Abakalenjin, wabereye i Kilgoris muri Kenya ku wa 8 Kanama 2026.

Isaya Yunge ni umushoramari wo muri Tanzania, washinze ikigo SomaApps gikoresha ikoranabuhanga mu gufasha urubyiruko kubona buruse zo kwiga.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments