• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abantu barindwi bakekwaho kwiba ibikorwaremezo bitanga serivisi z’amashanyarazi n’amazi, birimo insinga z’amashanyarazi na mubazi z’amazi.

Aba bafashwe ku Cyumweru, tariki ya 08 Ugushyingo 2026, mu Mirenge ya Nyarugunga na Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

Polisi yatangaje ko muri abo barindwi, batanu bafatiwe mu Kagari ka Kamashashi, Umudugudu w’Umucyo, mu Murenge wa Nyarugunga, ahari gukorerwa imirimo yo kwagura umuhanda wa Kanombe. Bafashwe bamaze gutaburura ibyuma bifite ibiro 15 bari bagiye kugurisha nk’ibyuma bishaje bizwi nka Scrap.

Abandi babiri bafatiwe mu Mudugudu wa Runyoni, Akagari ka Murinja, mu Murenge wa Gahanga. Bafatanywe insinga z’amashanyarazi bivugwa ko bibye, zipima ibiro birenga 70, ndetse na mubazi z’amazi 13 zikekwaho kwibwa mu ngo z’abaturage. Muri rusange, insinga n’ibyuma byafatanywe abo bakekwaho icyaha birenga ibiro 85.

Abo bakekwaho ibyaha bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi za Nyarugunga na Gahanga, kugira ngo hakorwe dosiye zabo zishyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellaris, yavuze ko Polisi itazihanganira abantu bishora mu bikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi n’amazi, kuko bibangamira iterambere ry’igihugu n’imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda ntizihanganira abantu bose bishora mu bikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi ndetse n’iby’amazi kuko ari abanzi b’iterambere ry’igihugu ndetse n’abaturage.

Abaturage barashishikarizwa gukomeza gutanga amakuru ku bantu bishora mu bikorwa byo kwangiza insinga z’amashanyarazi zica mu butaka no mu kirere.”

Polisi kandi yihanangirije abacuruzi bagura insinga n’ibindi bikoresho bikomoka ku bikorwa remezo byibwe, ibaburira ko na bo bashobora gukurikiranwa n’amategeko igihe bigaragaye ko bagura cyangwa bacuruza ibikoresho bazi ko byaturutse mu byaha.

Icyo amategeko ateganya ku kwangiza ibikorwaremezo

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 182, riteganya ko umuntu usenya cyangwa wangiza abigambiriye ibikorwaremezo by’amashanyarazi, imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwa remezo bitari ibye, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw. 

Ku rundi ruhande, ingingo ya 166 y'iri tegeko iteganya ko umuntu uhamijwe icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 na yo iteganya ko ibihano by’ubujura byikuba kabiri iyo bwakozwe n’abantu barenze umwe cyangwa nijoro, mu zindi mpamvu ziteganywa n’iyo ngingo. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments