• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Abantu nibura 21 bapfuye nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abimukira bashakaga kugera i Burayi burohamye hafi y’inkombe za Kébémer, mu Majyaruguru ya Sénégal.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 07 Ugushyingo 2026, ubwo abo bimukira bari mu rugendo rwo kwambuka inyanja ya Atlantika berekeza mu Birwa bya Canary bya Espagne.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Sénégal, yatangaje ko hamaze kuboneka imirambo y’abantu 21, mu gihe umuntu umwe ari we wenyine wabashije kurokoka. Yavuze ko ibikorwa byo gushakisha abandi bashobora kuba bararohamye no gutabara bikomeje.

Icyakora, ibitangazamakuru byo muri Sénégal byatangaje ko umubare w’abapfuye ushobora kuba ugeze kuri 35, nubwo BBC yavuze ko itarabasha kwemeza ayo makuru.

Ishami ry’itangazamakuru rya Leta ya Sénégal (SPA) ryatangaje ko ubwo bwato bwari bugamije kugeza abo bimukira mu Birwa bya Canary banyuze muri Mauritania. 

Nyuma y’iyi mpanuka, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yongeye gushimangira ko Leta yiyemeje kurwanya imiyoboro ya magendu icuruza abantu, ku bufatanye n’ibihugu bituranye, inasaba abaturage kwirinda ingendo zinyuranyije n’amategeko zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe umubare w’abimukira bava muri Afurika y’Iburengerazuba berekeza mu Birwa bya Canary ukomeje kwiyongera. 

Abategetsi bo muri ibyo birwa batangaje ko kuva mu ntangiriro z’Ugushyingo, abimukira barenga 3.300 bari bamaze kuhagera bari mu bwato bugera kuri 30. Basabye Guverinoma ya Espagne kongera ubushobozi bwo kwakira no kwita kuri abo bimukira bakomeje kuhagera.

Ikindi gihangayikishije ni ikirere kibi n’ibihuhusi biteganyijwe mu minsi iri imbere, bishobora kurushaho guteza akaga abambuka inyanja ya Atlantika. 

Mu byumweru bishize, ibikorwa byo gukaza amarondo ku nkombe za Sénégal, Mauritania na Maroc byatumye bamwe mu bimukira bahindura inzira, batangira ingendo bava mu bihugu biri kure mu Majyepfo, birimo Gambia, Guinea-Bissau na Guinea. Ibi bituma urugendo rurushaho kuba rurerure, rugoye kandi rushobora gutwara ubuzima bw’abarukora.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments