• Amakuru / MU-RWANDA

 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje mu Rwanda Teganya Jean Léonard ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. 

Yagejejwe mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 09 Ugushyingo 2026, aherekejwe n’abapolisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano za Amerika, ashyikirizwa Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.

Teganya Jean Léonard yari yarashyiriweho inyandiko isaba ko akurikiranwa n’Ubushinjacyaha Bukuru mu mwaka wa 2014, akekwaho kugira uruhare mu byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Mujyi wa Butare, mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye.

Uyu mugabo yavutse mu mwaka wa 1971 mu Murenge wa Gatumba, mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y’Iburengerazuba. Mu 1994, igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga yari atuye mu Karere ka Huye, aho yigaga ibijyanye n'ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yari umwe mu banyeshuri bigaga ubuvuzi banimenyerezaga umwuga mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare.

Teganya yagejejwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali aherekejwe n’abapolisi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho inzego z’umutekano z’icyo gihugu zasinye inyandiko zemeza ko zimushyikirije inzego z’u Rwanda. Akimara kugera i Kigali, yakiriwe n’Ubushinjacyaha Bukuru, nyuma ajyanwa mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) itwara abantu bafunzwe.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwashimiye inzego z’ubutabera za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye zagize mu kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside bahunze ubutabera.

Bwagaragaje ko ubwo bufatanye bukubiyemo no gufashanya mu by'amategeko, ndetse n'uruhare mu bikorwa mpuzamahanga bigamije kurwanya umuco wo kudahana no gutuma abakoze ibyaha bya Jenoside babiryozwa.

Nyuma yo kwakirwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, hateganyijwe ko hakurikiraho inzira z’amategeko zo kumuburanisha ku byaha akekwaho.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments