Polisi y’ u
Rwanda n’iya Zambia zavuguruye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no
guhanahana amakuru n’ubumenyi mu gukumira no kurwanya ibyaha, kongerera
ubushobozi inzego zombi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse n’izindi
gahunda zigamije guteza imbere ubushobozi bw’inzego za Polisi zombi.
Kuri uyu wa
Mbere tariki 9 Ugushyingo 2026, ni bwo Abayobozi Bakuru ba Polisi
z’ibihugu byombi, CG Felix Namuhoranye w’u Rwanda na mugenzi we wa Zambia,
Graphel Musamba, bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira ubwo bufatanye.
IGP
Namuhoranye yavuze ko uru ruzinduko bagirira mu Rwanda n’ibindi bikorwa
byabanje bihuza impande zombi, ari ikimenyetso cyo kwiyemeza, ubushake
n’agaciro bihabwa ubufatanye hagati y’inzego zombi.
Yagize ati:
“Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia zimaze igihe kinini zikorana mu bikorwa
bitandukanye byo gucunga umutekano. Uru ruzinduko ruratanga andi mahirwe yo
gukomeza umubano wacu no kurebera hamwe izindi nzira zo kurushaho kwagura
ubufatanye.”
Yakomeje
avuga ko gukorana mu buryo bufatika bihora ari ingenzi cyane bityo ko ari
ngombwa kongera imbaraga mu kuzamura ubushobozi no gushimangira
ubufatanye mu kurwanya ibihungabanya umutekano birushaho kwiyongera.
IGP
Namuhoranye yashimangiye ko umubano izi nzego zifitanye wubakiye ku musingi
ukomeye washyizweho n’ubuyobozi bukuru bw’ibihugu byombi watumye habaho
imikoranire mu gushyira mu bikorwa ubufatanye bubyara inyungu ku nzego zombi za
Polisi.
Ati: “Uyu ni
umwanya mwiza wo kurebera hamwe no gufata ingamba zitanga umurongo mu
kunoza umutekano w’ejo hazaza mu bihugu byacu.”
IGP
Namuhoranye yijeje mugenzi we wa Zambia ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gukomeza
uyu mubano kandi ko yiteguye ubufatanye muri uru rugendo rwo guhangana n’ibihungabanya
umutekano birushaho kwiyongera.
Umuyobozi
mukuru wa Polisi ya Zambia, IG Musamba mu ijambo rye, yavuze ko intego y’ibanze
y’uru ruzinduko ari ukunguka ubumenyi mu bijyanye no gutegura amatsinda
y’abapolisi boherezwa mu butumwa bw’amahoro kandi ko batewe ishema no gusura
Polisi y’u Rwanda bitewe n’ibimaze kugerwaho byivugira birimo uburyo akazi
gakorwa n’ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano.
Biteganyijwe
ko muri uru ruzinduko rw’iminsi itanu bazamara mu Rwanda bazasura amashuri ya
Polisi ariyo; Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, Ishuri rya
Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye mu Karere ka Rwamagana n’Ikigo cya Polisi
cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) i Mayange mu Karere ka Bugesera.
Bazasura
kandi amashami ya Polisi atandukanye arimo; Ishami rya Polisi rishinzwe
ibikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro (PSO), Ishami rigenzura
ikoranabuhanga ryifashishwa muri Polisi (CCC) n’Ishami rishinzwe ibizamini
n’impushya zo gutwara ibinyabiziga (TL).
Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia zagiranye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono bwa mbere mu mwaka wa 2015, hagamijwe guteza imbere ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birimo amahugurwa, guhanahana amakuru no kurwanya iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka.