Ikawa y’u
Rwanda yongeye kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo kwegukana ibihembo
bitandatu mu irushanwa rya ASEAN Coffee Excellence Awards (ACEA) ryabaye mu
2026, ryitabiriwe n’abakora ikawa bo mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Mu
mpagararizi 10 z’ikawa u Rwanda rwari rwatanze muri iri rushanwa, esheshatu
zahawe ibihembo birimo bitatu byo ku rwego rwa Platinum n’ibindi bitatu bya
Gold.
Ibihembo bya
Platinum byahawe ikawa yabonye amanota 90% kuzamura, mu gihe ibya Gold byahawe
izabonye amanota ari hagati ya 80% na 89%.
Iyi ntsinzi
yongeye gushimangira izina ry’u Rwanda nk’igihugu gifite ikawa y’ubwiza bwo ku
rwego rwo hejuru, by’umwihariko mu cyiciro cy’ikawa yihariye (Specialty
Coffee), ikomeje gukundwa ku masoko mpuzamahanga.
Ikawa
ikomeje kuba kimwe mu bicuruzwa byinjiriza u Rwanda amadovize menshi ndetse
intego ikaba ari ukuyongera.
Mu 2025, u
Rwanda rwohereje mu mahanga toni 23.860 z’ikawa idakaranze, rwinjiza miliyoni
148,6$, avuye kuri miliyoni 89,8$ yari yinjijwe mu 2024. Ni izamuka rya 65%,
rikaba ari ryo ryinjije amafaranga menshi mu mateka y’ubucuruzi bw’ikawa y’u
Rwanda mu mwaka umwe.
U Rwanda
rwihaye intego yo kuzamura ikawa rwohereza mu mahanga ikagera kuri toni 32.000
mu 2029, ikazaba yinjiriza igihugu asaga miliyoni 192$.