Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Nyuma yo kubona ko mu Rwanda, serivisi za massage zikomeje gukenerwa n’abantu benshi ariko abazikoramo bakaba bake, Ahupa Business Network Ltd yiyemeje guha mahirwe yo gutanga amahugurwa ya massage ku bantu bifuza gukora uyu mwuga usigaye winjiza agatubutse.
Bitewe n’uburambe iyi kompanyi ifite muri uyu mwuga wa massage,Ahupa Business Network Ltd ifite ikizere cy’umusaruro uzavuka muri aya mahugurwa igiye gutanga kuko uwahuguwe neza bimufasha kubona akazi kaguhemba neza cyangwa kwikorera umushinga uzamufasha kwinjiza agatubutse.
Kugeza ubu massage, ni umwe mu myuga mike ishobora kukwinjiriza byibura Ibihumbi Magana Atatu by’Amafaranga y’u Rwanda(300,000 Frw) buri kwezi wawukoze mu masaha 5 yonyine ku munsi.
Ubushakashatsi bwagiye bukorwa n’impuguke mu by’ubuzima, bugaragaza ko ubuvuzi bwa Massage butanga inyungu nyinshi ku bantu, harimo kuruhuka, kugabanya imihangayiko, kugabanya ububabare, no kumererwa neza muri rusange.
Ni iyihe mpamvu aka kazi gafatwa nk’imboneka rimwe mu Rwanda kandi abahabwa iyi serivisi bakomeje kwiyongera ubutitsa?
Impamvu nyamukuru ni uko mu Rwanda aho wakura cyangwa wahabwa amahugurwa yagufasha ku menya neza uyu mwuga, uko ukora nuko wawubyaza umusaruro atari henshi bigatuma abakozi bawo baba imbonekarimwe noneho amafaranga bakawubonyemo akitwarirwa n’abaturutse hanze y’u Rwanda baba baje kuhakorera.
Izi mbogamizi zose nizo zatumye Ahupa Business Network Ltd yiyemeza guteza imbere abakozi bafite ubumenyi mu buhanga bwa massage kandi babifitiye icyangombwa( Certificate) kigaragaza ko bawufiteye ubumenyi.
Ahupa Business Network Ltd itanga gahunda yuzuye yo guhugura massage ikubiyemo ubumenyi n’ubuhanga, ubumenyingiro, hamwe n’imyitwarire ya kinyamwuga.
Amahugurwa yagenewe kwakira abifuza gukora muri uwo mwuga wa massage cyane cyane abasanzwe bawukora nta certificate bafite n’urubyiruko muri rusange rwarangije amasomo rukaba nta mirimo rufite.
Kubifuza kubikora nk’umwuga no guhugura ababyifuza kuba bayikorera abana babo cyangwa abo bashakanye, amasomo azajya atangwa mu mpera z’icyumweru. (kuwa gatandatu no ku cy’umweru).
1. Amahugurwa y’ibyumweru bibiri (amasaha 20): Iyi gahunda yo guhugura cyane imara ibyumweru bibiri ikishyurwa amafaranga 82.800 Frw.
2. Amahugurwa y’icyumweru kimwe (amasaha 10): ni uburyo buhuriweho na gahunda, amahugurwa y’icyumweru kimwe yemerera abantu kubona ubumenyi bw’ibanze bwa massage bukenewe mu gihe gito. Igiciro cyiyi gahunda ni 41.400 Frw.
3. Isomo ryihariye rya wikendi: Kubafite gahunda z’akazi zicyumweru, dutanga amahugurwa yo muri wikendi ku giciro cya 31.050 Frw. Ibi bitanga amahirwe ku bantu kwiga no kwitoza tekinike ya massage bitabangamiye ibyo basanzwe bakora.
Ku girango wiyandikishe bisaba kubanza gukora ibi bikurikira:
Kwiyandikisha muri gahunda yo kwihugura mu gukora massage, abantu babyifuza bashobora kwiyandikisha binyuze ku rubuga rwa www.somacash.com. Kwiyandikisha bisaba amafaranga 20.700 Frw cyangwa kuza ku biro byacu biri muri Centenary House mu igorofa ya 2.
Abitabiriye amahugurwa bashobora guhitamo hagati y’ubwoko bubiri bw’amasomo: amasomo n’amahugurwa bizajya bibera muri Centenary House. ndetse ababyifuza bashobora gukurikirana amahugurwa kuri murandasi (Online)
Iyo gahunda yo guhugura iyo irangiye neza, abantu bunguka ubumenyi bukenewe kugirango batange serivise za massage. nyuma yo kumenya gukorwa ubuvuzi bwa massage mu Rwanda, uwatojwe neza ashobora kwinjiza byibuze amafaranga ibihumbi 300.000 Frw buri kwezi. ayo mafaranga yinjiza ashobora kugabanya ibibazo by’umuntu ndetse akanamukingurira amarembo yandi mahirwe muri sosiyete.
Gukora amahugurwa ya massage na Ahupa Business Network Ltd ni uburyo bufasha kugira abantu bafite ubumenyi bukenewe, atari serivisi za massage z’umwuga gusa ahubwo tunatanga amahirwe yo kubyara inyungu kubashaka kwinjira muri uyu mwuga. Abarimo ku iyandikisha muri iyi minsi bakaba bazatangira amasomo ku itariki 16 Ukwakira 2013.
Ku bindi bisobanuro mwahamagara 0788676458 cyangwa 0788527956.