Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe
w’Ubwami bwa Lesotho, Ntsokoane Samuel Matekane, baganira ku buryo bwo
kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibi biganiro
byabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25
Ugushyingo 2026, ubwo Minisitiri w’Intebe Matekane yari mu Rwanda aho
yitabiriye inama ya YouthConnekt Africa Summit 2026.
Aba bayobozi
bombi baganiriye ku ngamba zo gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y’u
Rwanda na Lesotho, hibandwa ku gusangira ubunararibonye n’izindi gahunda
zishobora guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na
Lesotho bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu bya dipolomasi,
aho ibihugu byombi bikomeje gushaka uburyo bwo kungurana ubumenyi
n’ubunararibonye mu bikorwa bigamije iterambere.
Kwitabira
kwa Minisitiri w’Intebe Matekane inama ya YouthConnekt Africa Summit 2026
byanatanze umwanya wo guhuza abayobozi bo muri Afurika, bakungurana ibitekerezo
ku ruhare rw’urubyiruko mu miyoborere, guhanga udushya no kubaka ejo hazaza
h’umugabane.
Iyi nama iri
kubera i Kigali ihuje urubyiruko rusaga 3.000 n’abayobozi bo mu nzego za Leta
n’iz’abikorera, ku nsanganyamatsiko igira iti “Shaping the Generational
Mission”.