• Amakuru / MU-RWANDA


Abantu bane bo mu rugo rumwe mu murenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza, barwaye butunguranye nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byari bihumanye. Muri bo harimo umugore, abana be babiri n’umukozi wo mu rugo, umwe muri abo bana yahise apfa, mu gihe abandi batatu bajyanywe kwa muganga.

Ibi byabereye Mudugudu wa Kabarondo, mu  Kagari ka Cyabajwa, mu Murenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y'Iburasirazuba, nyuma y’uko abo muri urwo rugo bariye ibyo biryo mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, bagatangira kuribwa mu nda bukeye bwaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Kabarondo, Muhinkindi Marie Chantal, yavuze ko bakeka ko hari umuntu ushobora kuba yarahumanyije ibyo biryo, ariko ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyabiteye.

Kugeza ubu abantu batatu bajyanywe mu Bitaro bya Rwinkwavu, aho bari kwitabwaho n’abaganga kandi bamaze koroherwa. 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarondo bwasabye abaturage kwirinda kwivurisha imiti gakondo igihe bagize ibibazo by’ubuzima, ahubwo bakihutira kugana amavuriro kugira ngo bahabwe ubuvuzi bukwiye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments