Perezida wa
Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatsinze urubanza yari yararezemo ku bijyanye
n'ikibazo cy'amafaranga yibwe mu rugo rwe rw'ubworozi rwa Phala Phala, nyuma
y'uko Urukiko Rukuru rwa Western Cape rutesheje agaciro raporo yari
yarashyizweho n'Inteko Ishinga Amategeko.
Ku wa 25
Ugushyingo 2026, uru rukiko rwemeje ko raporo yakozwe n'akanama kigenga mu 2022
itubahirije amategeko, rutesha agaciro n'ibikorwa byose by'Inteko Ishinga
Amategeko byari biyishingiyeho.
Iyi raporo
yari yaragaragaje ko hari ibimenyetso by'ibanze byashoboraga gutuma Ramaphosa
ashinjwa imyitwarire idakwiye mu nshingano ze za Perezida, bikaba
byanashoboraga gutuma hatangizwa inzira yo kumukuraho ku butegetsi.
Ikibazo cya
Phala Phala cyatangiye kuvugwa cyane mu 2022, nyuma y'uko hamenyekanye ubujura
bwabereye mu bworozi bwa Perezida Ramaphosa buri mu Ntara ya Limpopo mu 2020,
aho hibwe amafaranga agera ku bihumbi 580 by'amadolari ya Amerika.
Aya
mafaranga yari abitswe mu bikoresho byo mu nzu, ibintu byatumye havuka ibibazo
ku nkomoko yayo n'impamvu ubujura butamenyeshejwe inzego zibishinzwe mu buryo
bwari bukwiye.
Ramaphosa
yahakanye ibirego byose, avuga ko amafaranga yibwe yari yarakomotse ku
igurishwa ry'inyamanswa zo mu bwoko bw'imbogo (Buffaloes).
Mu mwanzuro
w'urukiko, umucamanza Nolwazi Mabindla-Boqwana yavuze ko akanama kakoze raporo
kari karasobanuye nabi inshingano zako, karenga ububasha bwako ndetse kagakora
amakosa mu gusobanura amategeko.
Iki cyemezo
cyakuyeho raporo yari ishingiro ry'ibikorwa byari bigamije gusuzuma niba
Perezida Ramaphosa yakurikiranwa mu nzira yo kumukuraho ku butegetsi.
Ibiro bya
Perezida byatangaje ko Ramaphosa yakiriye umwanzuro w'urukiko kandi ko azabanza
kuwusuzuma.
Nubwo iki
cyemezo ari intsinzi ikomeye kuri Ramaphosa mu rwego rw'amategeko, ntibivuze ko
urukiko rwamukatiye urubanza ku birego byose byavuzwe mu kibazo cya Phala
Phala. Icyari gusuzumwa cyane ni ubuzimagatozi bwa raporo y'akanama kigenga
n'ibikorwa byayishingiyeho.